Perezida Ndayishimiye Evariste yasuye Ikigo rusange cy'Ubwikorezi (OTRACO /Office de Transport en Commun) asanga kirangwamo imikorere mibi ahita yirukana uwari umuyobozi wacyo avuga ko atazongera kuhagera n' umunsi n' umwe.
Perezida Ndayishimiye yirukanye uyu muyobozi witwa Albert Maniratunga wayoboraga kiriya kigo OTRACO ubwo umukuru wa kiriya gihugu yagisuraga kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021.
Icyo kigo cyasinye amasezerano yo gutanga impushya zemeza ko ibinyabiziga bifite ubuziranenge ariko Perezida Ndayishimiye yasanze iki kigo kidatanga ziriya mpushya kandi amasezerano yarasinywe muri 2015.
Iki kigo cyagombaga kujya gitanga ziriya mpushya kubantu bo mu murwa mukuru wa Gitega, no mu Ntara ya Ngozi na Bururi mu gihe ahandi bitangirwa i Bujumbura.
Ibi byababaje Perezida wa kiriya gihugu ahita afata icyemezo cyo guhagarika uriya muyobozi wa kiriya kigo amushinja kumubeshya ndetse kimwe n'abakozi bakoranaga n'uriya muyobozi bategetswe kutazagaruka muri kiriya kigo.
Ayo masezerano avuga ko izo mpusha zategerezwa gutangura gutangirwa ku mugwa mukuru Gitega, mu ntara ya Ngozi na Bururi inyuma y'amezi atandatu, ariko gushika ubu ntakirakorwa.
Prezida Ndayishimiye yaciye akura mu mabanga yiwe yo kurongora OTRACO Albert Maniratunga amwagiriza kumubesha, anategeka ko we n'abakozi b'ishirahamwe GST badasubira gukoza ikirenge muri ico kigo.
Ndayishimiye yavuze ko muri Gashyantare yari yavugishije uriya wari umuyobozi wa OTRACO akamubwira ko bitarenze amezi abiri batangira gutanga izo mpushya ariko ko bitigeze bikorwa.
Umukuru w'u Burundi yavuze ko muri kiriya kigo harimo ruswa nyinshi ati 'Ruswa itangirwa hano ndayizi ni na byo byatumye habaho akajagari.'