Butaro: Batanu muri 20 barwaye kanseri bayitewe n'itabi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagize ati "Iyo urebye mu bantu 20 twakira buri munsi barwaye kanseri, batanu baba barayikomoye ku ngaruka z'itabi.'

Uyu muganga yavuze ibi biteye impungenge, kuko bigaragara ko abantu bakinywa itabi n'ubwo baba bazi ko ribagiraho ingaruka, dore ko risanzwe rizwiho kubata abantu barikoresheje.

Bamwe mu bakoresha itabi baganiriye na IGIHE, bavuze ko kurireka bitoroshye.

Habumugisha Claver w'imyaka 48 utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, avuga ko kunywa itabi yabikuye ku babyeyi be.

Yagize ati "Navutse mbona papa na mama banywa itabi, barisangirira ku nkono imwe. Maze kuba Umusore nagiye kuba kwa nyogokuru nkajya mukongereza itabi nkasomaho, ntangira rinsindisha ariko nza kurimenyera nkomeza kurinywa kuko nararagiraga.'

Akomeza avuga ko n'ubwo ntacyo ashinja itabi, atakwemerera umwana we kurinywa kuko byamugiraho ingaruka mu myigire.

Ati "Njye kurinywa ni uko navukiye aho wabonaga ntacyo bibabwiye kuba narinywa, ariko abana banjye bo bariga sinabemerera kurinywaho, byabagiraho ingaruka mu myigire."

Mujawamariya Julienne wo mu Karere ka Burera, ni umwe mu baretse itabi birabashobokera n'ubwo bitoroshye. Yavuze ko yanyoye itabi igihe kinini akaza kurireka, akagira inama abakirinywa kurireka.

Ati "Abumva ko kureka itabi bidashoboka, nababwira ko bishoboka rwose barireke, ririca ndetse ritwara n'amafaranga menshi yagombye gukora ibindi bintu by'akamaro mu muryango."

Dr. Butonzi agira abantu inama yo kureka itabi, ati 'Turasaba abantu kurireka kuko usibye kanseri y'ibihaha, itabi ribatera izindi ndwara zirimo iy'amaraso, iy'amara manini n'izindi."

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko 30% by'abanywa itabi baba bafite ibyago byo kurwara kanseri mu gihe abarenga miliyoni 8 ku Isi bapfa bazize ingaruka z'itabi. Mu Rwanda abasaga 2100 bahitanwa n'ingaruka zaryo buri mwaka.

Itabi ni kimwe mu bintu bitera kanseri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/butaro-batanu-muri-20-barwaye-kanseri-bayitewe-n-itabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)