Byari kumubabaza- Zari wavuze uko umukunzi we mushya yifashe amenye ko Diamond yamusuye muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan avuga ko ubwo umukunzi we mushya[Dark Stallion] yamenyaga ko uwahoze ari umugabo we, Diamond yamusuye nta kibazo yabigizeho kuko yamusobanuriye icyari kimuzanye.

Muri Mata 2021, ubwo Diamond yari muri Afurika y'Epfo yagiye gukora indirimbo izaba iri kuri Album yitegura gusohora, yaboneyeho asura abana be yabyaranye na Zari Hassan.

Uyu mugore w'abana 5 urimo kubarizwa Dar es Salaam n'abana ba Diamond (Tiffah na Nillah), aho ndetse acumbitse mu nzu kwa Diamond yavuze nubwo yaraye kwa Diamond we ubwo yari muri Afurika y'Epfo ataraye iwe kuko byari kurakaza umukunzi we.

Ubwo yaganiraga na Wasafi FM, Zari yavuze ko umukunzi we yari abizi ko Diamond ari buze kureba abana ariko iyo arara iwe byari kuba ikibazo.

Ati"kuva ku munsi wa mbere nari mfite kubimubwira(Dark Stallion) ko se w'abana banjye ari bube ari mu mujyi kandi ko aribumarane igihe n'abana. Hari muri Ramadhan (Igisibo cy'Abayisilamu), Diamond yarahamagaye avuga ko nta bantu bahari bo gutekera, natumye umugabo wanjye abimenya kandi nta kibazo yari afite."

"Yari atekanye ubwo yumvaga ko Diamond agiye kuza. Ntabwo yaraye mu nzu iwanjye yaraje aragenda."

Avuga ko Diamond na Dark Stallion batigeze bahura na rimwe.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka muri Gashyantare nibwo Zari yahishuye ko ari mu munyenga w'urukundo n'umusore yise Dark Stallion.

Ubwo Diamond yari yamusuye
Zari avuga ko icyari kubabaza Dark Stallion ari uko Diamond yari kurara iwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-kumubabaza-zari-wavuze-uko-umukunzi-we-mushya-yifashe-amenye-ko-diamond-yamusuye-muri-afurika-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)