Cardinal Kambanda yavuze ku bikorwa by'Ingabo z'u Bufaransa mu 1994, abanenga Kagame no ku Bapadiri bakoze Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cardinal Kambanda yabigarutse mu kiganiro yagiranye na Le Croix cyagarutse ku ngingo zirimo urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda, Abapadiri bakoze Jenoside n'abayikekwaho, ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda n'ibindi.

Ni ikiganiro cyatangajwe nyuma y'icyumweru Macron avuye mu Rwanda aho yavugiye ijambo rikomeye, yemera uruhare rw'igihugu cye mu mateka ashaririye y'u Rwanda.

Cardinal Kambanda yavuze ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n'Abafaransa ahubwo ko rugifitanye na Politiki y'u Bufaransa mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana.

Ati 'Ijambo rya Emmanuel Macron ryashyize umucyo kuri iyi ngingo binyuze mu kwemera uruhare rw'abamubanjirije ku batugiriye nabi. Ni ikintu cy'ingenzi cyane.'

Yakomeje agira ati 'Mu Rwanda twize kubabarira abatwiciye, tuzi icyo bisaba ndetse n'uburyo ari ingenzi mu kubaka ahazaza hasangiwe. Ku Bufaransa rero, twageze kuri urwo rwego. Ibyo biratunejeje.'

Cardinal Kambanda yavuze kandi ku bikorwa byaranze Ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994.

Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe 'Opération Noroît'.

Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk'ubuhindutse zijya mu byo gutoza Interahamwe n'ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y'uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga ari bo Batutsi.

Ati 'Tuzi ibyo Abasirikare b'Abafaransa bakoze mu gihugu cyacu. Njye ubwanjye nabiboneye bari kugenzura indangamuntu kuri bariyeri. Batekerezaga ko Abatutsi ari ibyitso bya FPR. Twari tuzi ko Ingabo za Habyarimana zari zinejejwe no kuba bahari, ko ntacyo bakoze mu guhagarika ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 kugera mu ntangiriro za Jenoside, ko badutereranye bakadusiga mu biganza by'abicanyi muri Mata 1994, yewe no ku musozi wa Bisesero ku wa 27 Kamena.'

'Turabizi ko Abajenosideri babashije guhunga banyuze mu gace zagenzuraga. Mu bigaragara, Emmanuel Macron ntabwo yashatse kurakaza abasirikare bamwe b'Abafaransa. Icy'ingenzi, ni intambwe yateye mu cyerekezo cyacu.'

Cardinal Kambanda yavuze ko mu ijambo rya Emmanuel Macron, yagaragaje kumva neza ububabare u Rwanda rwanyuzemo.

Ati 'Kwemera ibyo, biri mu murongo wo kudusaba imbabazi mu buryo mbonankubone.'

Yakomeje avuga ko ari iby'ingenzi cyane ko u Bufaransa bwumva uburemere bw'imibabaro yatewe n'amahitamo yabwo kandi 'kubyumva ubwabyo' ari intambwe y'ingenzi.

Cardinal Kambanda yavuze ko nyuma yo kumva uburemere bw'ubwo bubabare, ikizakurikiraho ari imbabazi gusa kuri we ngo icyo Macron yakoze ni ikintu cy'ingenzi ku buryo byabashisha ibihugu byombi kubana no gukorana mu mutuzo.

Cardnal Kambanda yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda

Kambanda ni we munyarwanda wa mbere ugeze ku rwego ruhambaye mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi, aho mu mwaka ushize yagizwe Cardinal.

Muri iki kiganiro, yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari ishusho y'umuryango nyarwanda, aho yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kunga no gusaba imbabazi hagati y'abanyarwanda ubwabo.

Ati 'Ibyo bitangirira mu kwiyunga nawe ubwawe ku bibi wakoze. Ntabwo ari ibintu byoroshye kubyakira, hari ukwinangira gukomeye kuba kuri imbere mu muntu, duhitamo guhungira mu bugizi bwa nabi, mu biyobyabwenge…'

Ku bijyanye n'abapadiri bahamijwe uruhare muri Jenoside, yavuze ko amategeko ya Kiliziya Gatolika ntacyo abavugaho, ahubwo ikiba ari ukwiga uko umunsi ku wundi Kiliziya yabana n'ingaruka za Jenoside.

Ati 'Kuri iki by'umwihariko, abari muri gereza, bagera kuri batanu, tubasaba kujya mu gihe cyo kwicuza. Dukurikirana abarangije ibihano tureba niba nta myumvire ya Jenoside bacyifitemo.'

Yavuze ko basabwa kunyura mu gihe cyo kwicuza ibyo bakoze, bakiyeza binyuze mu masengesho kandi bagakorana n'ubutabera.

Ati 'Abandi bagarutse muri twe ariko hari ibyo baba bagomba gukurikiza birimo kutigaragaza cyane bakaba mu buzima bwo kwicuza.'

Ku bapadiri bakekwaho Jenoside bahungiye mu mahanga, yavuze ko hari abari mu Burayi nko mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani no muri Espagne. Yavuze ko sosiyete itumva uburyo abantu nk'abo bahawe icumbi muri ibyo bihugu, bamwe muri bo hari n'ubufasha bagenerwa.

Ngo ni ibintu bigoye kwiyumvisha uburyo umupadiri yagize uruhare muri Jenoside, gusa akavuga ko icyifuzo gikomeye ari uko na bo ubutabera bwabageraho bugakora akazi kabwo.

Yavuze ko iyi ngingo na Emmanuel Macron yayigarutseho ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside kandi ko ari cyo cyifuzo gikomeye kurusha ibindi.

Yasubije abanenga Perezida Kagame

Cardinal Kambanda yavuze ko imiryango mpuzamahanga n'abanenga Perezida Kagame ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhonyorwa, ababivuga barebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga.

Ati 'Abavuga ibyo, ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abantu bo hanze y'igihugu cyane muri diaspora batsimbaraye ku ngengabitekerezo yo mu 1994.'

Yavuze ko abo bantu bashyize imbere umugambi wo gutanya abanyarwanda, guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu n'ubundi cyabonye byinshi bibabaje.

Kuri we yavuze ko nta muntu ukwiriye gushukwa n'abo bantu bo hanze, ati 'Ibyo hanze bita opozisiyo, imbere tuzi ko ari abantu bashaka kwimakaza ivanguramoko, guteranya no gutera ubwoba abarokotse Jenoside.'

Yavuze ko Perezida Kagame yahagaritse Jenoside, ndetse ko intambara yabereye muri Zaïre yari iyo gukurikirana abakoze Jenoside bari bari kuhisuganyiriza kugira ngo bakomeze umugambi bari barateshejwe.

Muri abo bari harimo n'abasivile bayobowe mu nzira itari yo bakisanga baguye muri iyo ntambara.

Ati 'Ariko ibyo si Jenoside nk'uko byavuzwe muri Raporo y'Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, yiswe Mapping. Ntabwo ari ukuri. Umubare munini w'impunzi z'abanyarwanda zari muri Zaïre zaratahutse. Ariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababashyigikiye bo muri Congo ni bo bahimbye ibyo birego. Byakirizwa yombi n'abantu bo mu Burengerazuba bw'Isi.'

Yavuze ko abakomeje kubigira igikoresho, ari abashaka ko uruhare rwabo mu mateka y'u Rwanda rutagaragara.

Ati 'Ndahamagarira abafite ubushake, bagitsimbaraye kuri ibyo birego, kuza mu Rwanda kugira ngo birebere ukuri kw'igihugu cyacu.'

Cardinal Kambanda yamaganye ibivugwa n'abanenga Perezida Kagame, avuga ko ari abarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi we yahagaritse / Ifoto: Village Urugwiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cardinal-kambanda-yavuze-ku-bikorwa-by-ingabo-z-u-bufaransa-mu-1994-abanenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)