Carlo Ancelotti yahaye igisubizo gitangaje abamubajije niba Cristiano Ronaldo atararangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza w'inararibonye watwaye ibikombe byinshi mu mupira w'amaguru,yatangiye avuga ko yashimiye Perezida Perez kuba yongeye kumugarura mu ikipe ya mbere ku isi ndetse avuga ko azakora ibishoboka byose ngo yongere atware ibikombe.

Abajijwe ku bakinnyi b'ikipe badahagaze neza,Ancelotti yagize ati 'Ndacyafitiye icyubahiro Gareth, Isco, Marcelo.Bazabona umwanya wo kugaragaza ko bashoboye gukinira Real Madrid.

Benzema yazamuye urwego rwe mu myaka ishize,ndamukunda.Ntekereza ko tudakeneye kugura abakinnyi ngo dutsinde ibitego byinshi ahubwo dukeneye ko Benzema atsinda 50 aho kuba 30.Na Vinicius akeneye gutsinda ibitego byinshi.'

Abajijwe ku hazaza ha Ramos yagize ati 'Biragaragara ko Ramos afite akamaro cyane kandi wagize uruhare mu gutuma ikipe itwara ibikombe byinshi.Ndabizi ko hari ibiganiro byo kongera amasezerano gusa nta byinshi ndamenya,nimbimenya nzababwira.'

Abajijwe ku kugura Mbappe yagize ati 'Abakinnyi beza baguha amahirwe menshi yo gutsinda.Ni byiza kugira ikipe yuzuye,irimo abakinnyi bafite ubuhanga ndetse banafite ubushake bwo kwitanga,gukinira hamwe ndetse n'ubushobozi bw'umuntu ku giti cye n'ingenzi.

Kuri Hazard yagize ati 'N'umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru cyane ariko imvune zamubujije kugaragaza ubuhanga bwe.Icyakora,uyu mwaka ushobora kuba ariwo agiye kugaruka.'

Ageze ku byerekeye kugaruka mu ikipe kwa Cristiano Ronaldo,Ancelotti yatunguye abanyamakuru kubera ibyo yamuvuzeho.

Yagize ati 'Cristiano Ronaldo kugaruka?Mwumve ko mufitiye icyubahiro gusa sinkunda kuvuga ku bakinnyi bo mu yandi makipe gusa aracyari umukinnyi mwiza nkuko yahoze.

Abanyamakuru bo mu Butaliyani bambajije niba Cristiano atararangiye.Narababajije nti 'amaze gutsinda ibitego bingahe?,30?35?.Nibyo koko yararangiye.Yari amenyereye gutsinda 50.'

Carlo Ancelotti yavuze ko akunda Zidane ndetse amwubaha yiteguye kumuvugisha bakaganira cyane ko banakoranye.

Carlo Ancelotti yatangiye akazi ke ndetse ikipe yongereye Lucas Vasquez amasezerano muri Real madrid azamugeza muri 2024.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/carlo-ancelotti-yahaye-igisubizo-gitangaje-abamubajije-niba-cristiano-ronaldo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)