Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa yasezeye ku Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Blin yatangiye inshingano ze kuwa 22 Nyakanga 2019. Uyu mugabo yaje muri izi nshingano asimbuye Etienne de Souza wari umaze igihe ari Chargé d’affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

U Bufaransa buherutse kugena Ambasaderi Antoine Anfré nk’uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda. Yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu cyari kimaze kidahagarariwe mu Rwanda, kuko Ambasaderi waherukaga ari Michel Flesch wagiye mu 2015.

Ntiharatangazwa uzasimbura Blin kuri uwo mwanya, icyakora mu gihe cye, umubano w’ibihugu byombi wahinduye isura, utangira kuzahuka gahoro gahoro.

Kimwe mu bikorwa bikomeye yakurikiranye, ni iyubakwa ry’Ikigo Ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda, kizwi nka Centre Culturel Francophone cyubatswe Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratashywe na Perezida Emmanuel Macron mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda kuwa 27-28 Gicurasi uyu mwaka.

Iki kigo cyaje gisimbura ikindi Kigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku ruhande rugana mu Kiyovu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwaragisenye mu 2014, buvuga ko ubutaka bw’aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

Jérémie Blin wari uhagarariye inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda yasezeye kuri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)