Chia, igihingwa gishya kiri gutanga ifaranga rishyushye i Ngoma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chia ni igihingwa gishya mu Rwanda cyatangiriweho igeragezwa mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma giherereye mu Karere ka Ngoma, cyatangiye guhingwa mu 2020 harebwa niba cyabera ubutaka bwo mu Rwanda hose cyane cyane ahari urusekabuye, bivugwa ko gituruka muri Bolivia no muri Mexique.

Ku muntu utazi Chia ni utubuto duto wagereranya na Sesame, mu kwera kwatwo twera nk’ingano uretse ko dushamika tukagira amashami menshi kandi nibura tukaba tureture kugera kuri metero imwe bitewe n’uko aho waduhinze twahishimiye.

Ikilo cy’imbuto kigura ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, yerera amezi atatu nibura ku buryo mu kwezi kwa kane uwayihinze aba asoje gusarura kuko kiterera rimwe, mu kugurisha umusaruro ikilo kimwe umuhinzi akigurirwa na koperative imuhera 3000 Frw.

Ku muntu wahinze hegitari imwe ashobora kweza ibilo biri hagati ya 700 na toni imwe byumvikane ko uwagihinze adashobora kubura inyungu iri hejuru ya miliyoni ebyiri kuri hegitari imwe, ku basanzwe bahinga ni inyungu y’umurengera idapfa kuboneka mu bihingwa bisanzwe.

Iki gihingwa kibarizwa mu binyamisogwe, kivamo imiti itandukanye aho yifashishwa n’abantu bafite umuvuduko w’amaraso, mu kongera vitamine mu mubiri, gishobora no kuribwa ari urubuto cyangwa kikabanza gukorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

Ku muntu ukunze kurya iki gihingwa bivugwa ko ubwonko bwe bukora neza, bigafasha amaso kubona neza, Chia kandi ngo ifasha abantu kutagira umunaniro w’ubwonko ikanabarinda kugira umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso.

Inyungu ku baturage bahinga Chia

Ku baturage bahinga Chia mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, akanyamuneza ni kose, iyo muganira bakubwira ko mu gihe wagihinze utakongera guhinga indi myaka ngo kuko ntikirushya, ntigikenera kukiba hafi buri kanya kandi ngo niyo cyeze usarura bakwishyura.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu bamaze kubona impinduka mu mibereho yabo babikesha guhinga chia, hari abaguze inka, abandi bavugurura inzu zabo babikesha amafaranga bakuye kuri iki gihingwa.

Muhawenimana Eugenie utuye mu Mudugudu wa Mashyoza mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko ajya kugihinga haje abantu barabimwereka, bamubwira uko bazahinda ngo kuko iki gihingwa kibamo umuti kandi kikanagurwa cyane.

Ngo bagiye gutaha yasabye umushoferi kumuhaho imbuto nke akajya kugerageza amahirwe, amuha izuzuye ikiganza ajya kuzirembeka nyuma y’iminsi mike arazitera ngo zivamo ibiro bitatu, agurisha ibiro bibiri, ikilo kimwe ngo bamuhaga 4000 Frw.

Ati “ Nahise numva ko nta kindi gihingwa gikwiriye guhingwa kitari icyo gitanga 4000 Frw ku kilo mu gihe ibishyimbo iyo byakabije tubigurisha 500 Frw.”

Muhawenimana yakomeje kongera guhinga Chia arongera aragurisha aguramo inka ndetse anakuramo miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw, ibi ngo noneho byamuteye imbaraga ahita ahinga hegitari yose kuri ubu ngo yamaze gusarura ibiro birenga 700 ategereje kugurisha.

Uyu mugore avuga ko guhinga iki gihingwa bitavunanye ngo kuko iyo wamaze gutera nta yindi miti bisaba, yavuze ko mbere yo guhinga iyo ufite ifumbire y’imborera uyikoresha yonyine ubundi ukicara ugategereza ko cyera ukajyana kugurisha.

Muhayimana Landoald utuye mu Kagari ka Kigese we avuga ko nyuma yo kubona uburyo abaturanyi be bahinze Chia ikera ikabaha amafaranga bakikura mu bukene, yahise nawe ayihinga kuri ubu ategereje isarura gusa yizeye ko azunguka cyane.

Uyu muturage ubwo yaganiraga na IGIHE yagize ati “ Iki gihingwa bakikizana inaha naragipinze cyane, nkabona ni ibintu utamenya aho wagurishiriza, ariko mbonye abaturanyi banjye bagihinze bakeza bakagurirwa umusaruro wabo, nahise ngira ishyari ryiza nanjye ndagihinga ubu ndindiriye gusarura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapabano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iki gihingwa gishya kiri guhingwa kuri hegitari zisaga 90 z’ubutaka buhurijwe hamwe ngo ndetse hari n’abaturage bagenda bagihinga mu ngo zabo ku turima duto.

Ati “ Biragoye kubona igihingwa ikilo kimwe kigura 3000 Frw, aha rero bigaragara ko ari igihingwa cyiza, bikaba byiza kurushaho ko ari igihingwa uhinga ufite isoko, abakigura batanga amasezerano mbere y’uko bagihinga kuko kijyanwa hanze y’igihugu.”

Yavuze ko abagihinga mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 ngo bibumbiye muri koperative aho ubuyobozi bubasha kubakurikirana umunsi ku munsi bukamenya n’ibyo bakenera.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mwaka iyi koperative imaze kwinjiza miliyoni 420 Frw zaturutse muri iki gihingwa cya Chia.

Kuri ubu igihingwa cya Chia kiri guhingwa kuri hegitari 100 mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, gihingwa n’abandi baturage bake bo mu Karere ka Kayonza, nibura ku muhinzi waguriwe ku mafaranga make ikilo akigurisha 3000 Frw.

Iki gihingwa kiri kwinjiriza amafaranga menshi abatuye i Ngoma



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)