CNLG isanga bidakwiye gukomeza kwinginga abanze gutanga amakuru ku hari imibiri itarashyingurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye nyamara hakaba hakiri imibiri itaraboneka aho yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni ikibazo gikomeza kugaragazwa ko kitumvina.

Mu mpera z'icyumweru gishize mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 226 y'abazize Jenoside yakuwe mu Cyuzi cya Ruramira mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza cyongeye kugarukwaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yavuze ko muri aka Karere hakiri abantu benshi batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro atanga urugero ahitwa Midiho mu Murenge wa Mukarange abahiciwe bakaba bataraboneka nyamara bamwe mu babigizemo uruhare bagihari ariko barinangiye ku gutanga amakuru.

Uretse muri aka gace hari n'abandi benshi mu turere usanga batarabona ababo bishwe muri Jenoside ngo babashyingure mu cyubahiro nyamara abakabaye batanga amakuru bahari.

Dr Bizima yavuze ko gukomeza kubinginga bidakwiye.

Yagize ati 'Inama ntanga ni uko gukomeza kwinginga abajenosideri nta kamaro, ntacyo bimaze ntabwo bazigera babivuga, ahubwo iyo tubinginze bumva ko twacitse ururondogoro tubahendahenda. Oya nitubihorere ahubwo twakire mu mitima yuko abacu tutarashobora kubona bishwe, ntibahari. Tugerageze kubyakira dukore ikiriyo cyabo.'

Yongeyeho ati 'Kuko buriya iyo tugiye kureba Kanyangoga [uwakoze jenoside] n'abandi,… mbifitemo uburambe buhagije, bo bibatera imbaraga zo kumva ko ibyo bakoze babigezeho. Rwose tubyihorere dukore ikiriyo cyabo tubyakire nituzajya tugira amahirwe bazajya wenda babivuga ahenshi hari n'igihe umugore n'umugabo bashwana umwe akarega undi akabivuga, dukomeze dushakire aho ngaho.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko abinangiye ari bake ugereranyije n'ababohotse bakavugisha ukuri, yongeraho ko abinangiye ntacyo bizabagezaho. Yasabye abarokotse Jenoside gukomera kuko ubu bafite igihugu cyiza kitakirangwamo ivangura, cyimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda.

Icyuzi cya Ruramira kigizwe n'igice kinini gikora ku Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Ruramira, mu Karere ka Kayonza. Mu makuru yatanzwe n'abaturage muri Gacaca bavugaga ko hajugunywemo imibiri y'Abatutsi basaga 3000 ari na yo yashakishijwe nyuma kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Dr Bizimana yavuze ko gukomeza kwingingira abantu gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside itarashyingurwa bidakwiye
Amakuru y'uko mu cyuzi cya Ruramira hajugunywemo abishwe muri Jenoside yatanzwe mu gihe cy'Inkiko Gacaca, iyarabonetse yashyinguwe mu cyubahiro
Inzego zitandukanye zifatanyije n'imiryango ifite ababo bakuwe mu cyuzi cya Ruramira gushyingura mu cyubahiro
Imibiri yakuwe mu cyuzi cya Ruramira yabashije kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cnlg-isanga-bidakwiye-gukomeza-kwinginga-abanze-gutanga-amakuru-ku-hari-imibiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)