Col. Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali -

webrwanda
0

Impungenge ni zose ko hashobora kuvuka ibibazo by’ubushyamire, mu gihe hari hateganyijwe amatora ya Perezida muri Gashyantare umwaka utaha ariko Goita yijeje abaturage ko ibintu byose bizagenda neza.

Ibirori byo kurahirira inshingano z’umukuru w’igihugu nta munyacyubahiro uturutse hanze y’igihugu wigeze ubyitabira, haba n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

Mu kwezi gushize nibwo uwari Perezida wa Mali, Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane, batawe muri yombi n’igisirikare bakaza gutangaza ubwegure bwabo aho bari bafungiye mu kigo cya gisirikare.

Assimi Goita ni umwe mu bahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama umwaka ushize wa 2020.

Goita arahiriye kuba Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko amahanga akomeje gukomatanyiriza iki gihugu, harimo no guhagarikwa kw’amafaranga iki gihugu cyahabwaga na Banki y’Isi ndetse no gukurwa mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Col Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)