Irushanwa rizatangira tariki 8 Kamena risozwe 7 Nyakanga 2021, rikazakorerwa ku rubuga rwa Instagram.
Uwifuza kuryinjiramo asabwa kuba akoresha urubuga rwa Instagram kandi ukurikirana Kigali Arena ndetse no kuba afite ifoto ari kumwe n’umukunzi we bifuza kurushinga hagati ya Nyakanga na Nzeri.
Uko bikorwa, urabanza ugakurikirana konti ya Kigali Arena kuri Instagram, ujya mu ishakiro ukandikamo ‘kigaliarenarw’ ukayikurikirana ukanda ahanditse ‘Follow’.
Iyo ibyo birangiye, ujya muri konti yawe ugashyiraho ifoto yawe n’umukunzi wawe muzarushinga, ukandika amazina yanyu, aho mutuye, ndetse n’inkuru ivuga ku rukundo rwanyu mu magambo make.
Warangiza kwandika ayo magambo ukongeraho iyi hashtag #WedAtKigaliArena ubundi ukabimenyesha Kigali Arena wandika @kigaliarenarw.
Umuyobozi wa QA Venue Solutions igenzura Kigali Arena, Kyle Schofield yavuze ko iyi nzu ifite ubushobozi buhagije bwo kwakira ibirori bitandukanye birimo n’ubukwe cyane ko ifite ahantu henshi yakwakirira abantu bitewe n’igikorwa bajemo kandi kubera ubunini bwaho, abahakorera ibirori babikora bizeye umutekano w’ubuzima bwabo cyane muri iki gihe cya Covid-19.
Yongeyeho ati “‘Couple’ izatsinda iri rushanwa izishimira umunsi wayo w’amateka mu birori byiza bizaba hakurikizwa amabwiriza yose kwirinda. Dutegerezanyije amatsiko menshi kwakira amafoto n’inkuru zitandukanye z’abakundana ndetse ikirenzeho kwakira ‘couple’ izatsinda irushanwa.”
Inzu ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000, yaba abitabiriye ibitaramo by’abahanzi, ibirori byo kwiyakira, imikino, amarushanwa y’ubwiza, n’ibindi. Ndetse ni imwe mu nzu nke muri Afurika zubakitse mu buryo bugezweho mpuzamahanga.
Kuva yafungurwa ku mugaragaro muri Kanama 2019, imaze kwakira ibitaramo bitandukanye birimo n’icyakozwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo, ndetse yakira n’imikino ikomeye irimo imikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya 2021 muri Basketball’ Afrobasket 2021’ ndetse n’Imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020).
Kigali Arena ubu igenzurwa n’ikigo cya QA Venue Solutions Rwanda, cyatsingiye isoko ryo kuyibyaza umusaruro mu gihe cy’imyaka irindwi.