Couples 5 z'ibyamamare zirambanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuvuga ku rukundo rw'ibyamamare, uyu munsi barakundana ejo bagatandukana, bakora ubukwe mu buryo bworoshye ariko mu mezi make bagatanga impapuro zisaba gatanya, gusa wasanga no mu bandi bantu ariko biba bimeze ahubwo mu byamamare impamvu bivugwa cyane ari uko bahora mu maso y'abantu.

Nubwo hari abatandukana ariko hari n'ingo z'ibyamamare zibaye zishimye ndetse zinamaranye igihe kinini. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe couples z'ibyamamare zakunzwe zikaba zimaranye igihe kinini.

Justin Timberlake na Jessica Biel

Umuhanzi w'umunyamerika Justin Timberlake n'umugore we usanzwe na we ari umuhanzi, umukinnyi wa filime, umunyamideli n'ibindi, bahuye muri 2007. Urukundo rwabo rwagiye ruzabo ibibazo, uyu munsi bashwanye ejo biyunze, babanye guhera muri 2011. Bamaranye imyaka 13 aho bafitanye abana babiri.

John Legend na Chrissy Teigen

Umunyamerika w'umukinnyi w'amafilime, umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo… John Legend we n'umunyamideli Chrissy Teigen bahuye ubwo uyu muhanzi yarimo afata amashusho y'indirimbo ye yitwa 'Stereo' muri 2006, aho Chrissy yayigaragayemo, bahise batangira guteretana barakundana baza gukora ubukwe muri 2013. Bafitanye abana 2.

Sacha Baron Cohen And Isla Fisher

Umunyarwenya w'umunyamerika, Sacha Baron Cohen yashakanye n'umunya-Australia, Isla Fisher usanzwe ari umukinnyi w'amafilime, umunyamakuru n'umwanditsi w'ibitabo, bahuriye mu kirori muri Australia ubwo Sacha yari afite imyaka 18, hari muri 2002 bahita batangira gukundana ubwo baje gukora ubukwe muri 2010.

David Beckham na Victoria Beckham

Umwongereza wakanyujijeho mu mupira w'amaguru, David Beckham bwa mbere ahura na Victoria Beckam, umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, byari muri 1997 icyo gihe yari akiri mu itsinda rya Spice Girls ryabyinaga, yaje guha Beckham nimero bitangira ubwo. Kuva icyo gihe n'ubu baracyari kumwe aho bafitanye abana 4.

Beyonce na Jay-Z

Abahanzi babiri b'abanyamerika, Beyonce na Jay â€" Z nubwo urukundo rwabo rwagiye ruzamo ibibazo byinshi ariko ubu bamaranye imyaka irenga 20.

Bahuye mu 1999 bashakana muri 2008, ubu rugo rwabo rurakomeye ndetse ni intangarugero ku ngo z'ibyamamare. Bamaze kubyarana abana 3.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/couples-5-z-ibyamamare-zirambanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)