
Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.
Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.
- Amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe
- Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
- Inama zose zirabujijwe
- Amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze.
- Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021, azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.
- Restaurant zizajya zitanga gusa serivisi ku bantu batahana ibyo bakeneye.
- Insengero zirafunzwe
Mu bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.


