Covid-19: Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwanzuro uje ukurikira ubwiyongere bw'iki cyorezo bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by'igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati 'Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy'iminsi irindwi ku bw'ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza'.

Ngabonziza yavuze ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, niba ari abakora mu ruganda badahura n'abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk'abari muri serivisi z'ubucuruzi.

Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

Ati 'Harimo abakozi 600, hapimwemo 592 hanyuma dusangamo 60 banduye Covid-19. Byabaye ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo kuhafunga mu gihe cy'iminsi irindwi hanyuma hakabanza gukorwa ibikorwa byo kureba niba nta bandi banduye hafi aho.'

Hashize iminsi ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zoroshywa, nk'umubare w'abajya mu modoka rusange ukongerwa, imihango imwe n'imwe y'ubukwe na yo igakomorerwa ku buryo bishobora gutuma hamwe abantu batubahiriza ingamba uko bikwiriye.

Hari hashize igihe kinini kandi muri Kigali nta bikorwa bifungwa kubera ubwiyongere bwa Covid-19, ubwo biheruka ni muri Kanama 2020 ubwo hafungwaga amasoko abiri arimo irya Nyarugenge n'iry'ahazwi nko kwa Mutangana.

Sulfo yafunzwe nyuma y'uko mu bakozi bayo, 60 basanzwemo Covid-19
Uru ruganda rugiye kumara iminsi irindwi rudakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-uruganda-rwa-sulfo-rwafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)