COVID-19 yakajije umurego; mu minsi itandatu yahitanye abaturarwanda 29 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashingiwe kuri raporo ngarukamunsi ikorwa na Minisante, mu minsi itandatu ishize hafashwe ibipimo bya Coronavirus 55.046, bibonekamo abarwayi bashya 5.073.

Ibyo bipimo bikubiyemo 5.342 byafashwe ku wa 21 Kamena byagaragayemo abarwayi 622; ku wa 22 Kamena hafashwe 7.624 byabonetsemo abanduye 861; ku wa 23 Kamena ibipimo 8.741 byasanzwemo abarwayi 964; ku wa 24 Kamena mu bipimo 10.835 habonetse abarwayi 883; ibigera ku 10.585 byo ku wa 25 Kamena byerekana abarwayi 875; naho 12.369 byafashwe ku wa 26 Kamena 2021 bigaragaramo abarwayi bashya 868.

Abahitanwa n’icyorezo bavuye kuri 382 bariho ku wa 20 Kamena, bagera kuri 411 ku wa 26 Kamena 2021.

Abo barimo batandatu bo ku wa 21 Kamena, bane bo ku wa 22 Kamena, batanu bo ku wa 23 Kamena, batanu bo ku wa 24 Kamena, babiri bo ku wa 25 Kamena na barindwi bo ku wa 26 Kamena 2021.

Mu minsi itandatu ishize abarembye biyongereyeho 17, bava kuri 11 bariho ku wa 20 Kamena bagera kuri 28 ku wa 26 Kamana 2021.

Uko ubwandu bushya bwagiye bwiyongera umunsi ku munsi, byatumye muri iyo minsi abakirwaye icyo cyorezo biyongeraho 4.771, bava ku 3.727 bariho ku wa 20 Kamena bagera ku 8.498 ku wa 26 Kamena 2021.

Mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo hifashishijwe gukingira, muri iyo minsi hatanzwe inkingo 1.785 za AstraZeneca ku bahabwaga dose ya kabiri.

Muri rusange ijanisha ku bandura ryaratumbagiye riva kuri 4,1% ryariho ku wa 20 Kamena rigera kuri 7% ku wa 26 Kamena 2021; iry’abakira rihanantuka rivuye kuri 86,6% rigera kuri 75,1%. Ni mu gihe ijanisha ku bahitanwa na Coronavirus mu Rwanda ryo ryamanutseho igice kimwe riva kuri 1,2% rigera kuri 1,1%.

-  Igisobanuro cy’ubwandu bushya!

Uko ubwandu bushya bwiyongera ni ko hakenerwa n’aho kubarwariza hagutse kimwe n’abaganga bo kubitaho.

Mu minsi mike ishize ni bwo Ikigo cya Kanyinya cyongeye kwitabazwa ngo kivurirwemo abarwaye Coronavirus, nyuma y’amezi asaga atanu gifunze imiryango hakoreshwa Ibitaro bya Nyarugenge gusa.

Umwanzuro wo kongera kugifungura wavuye ku kuba ibitanda by’abarwayi mu Bitaro bya Nyarugenge byari byuzuye kandi abari ku mashini zibongerera umwuka bageze kuri 40%.

Biroroshye kumva ko ubwandu nibwiyongera abarwayi bakaba benshi kandi abaganga bo kubakurikirana n’ibikoresho byo kubitaho bidahagije, ni ko n’abahaburira ubuzima baziyongera.

Ingamba nshya ziheruka gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021 zirimo Guma mu Karere no kuba Abaturarwanda bagomba kuba bageze mu ngo saa Moya, kwari ugutangirira hafi umurego w’icyorezo.

Nyamara ntihari hagatangiye kugaragara ubwandu buri hejuru ya 500, mu byumweru bibiri byari bishize. Gusa kuva izo ngamba zafatwa ubwandu buke bwabonetse umunsi umwe bwabaye 622.

Nyuma y’izo ngamba ni naho habonetse ubwandu 964 mu masaha 24, ari nawo mubare uri hejuru wabonetse ku munsi umwe mu mezi 15 icyorezo kimaze kigeze mu Rwanda.

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abakora mu nzego z’ubuzima, kwirara kw’abaturage bumva ko icyorezo cyakendereye bitewe n’uko abandura bari batangiye kugabanyuka kugera kuri 14 babonetse ku wa 29 Gicurasi 2021, ni yo ntandaro y’iri sanganya.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 16 Kamena 2021, yavuze ko hari na bamwe batinyutse kuvugira mu ruhame ko “COVID-19 yarangiye”.

Ati “Twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu batangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye, yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

“Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga pasiteri aravuga ati ‘Covid-19 yararangiye’. Uko kwirara rero ni ko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

Uretse abiringiye ko icyorezo kitagihari, hari na bamwe mu bakingiwe bibeshye ko batakwandura cyangwa ngo banduze Coronavirus bituma badohoka. Ibyo bizera bihabanye n’ukuri kuko Ikigo cy’Ubuzima (RBC) giheruka gutangaza ko hari abagera kuri 400 mu bakingiwe basanganywe COVID-19, muri bo batatu ikabahitana.

Kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Kamena 2021, COVID-19 yahitanye Abaturarwanda 29, mu gihe muri iyo minsi habonetse abarwayi bashya barenga ibihumbi bitanu



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)