Covid-19 yatumye Mbarushimana abagwa mu muhogo: Ubuhamya bwe burakomeye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buhamya bwa Mbarushimana yavuze ko ari mu bantu bakerensaga icyorezo cya Covid-19 mbere y’uko acyandura, ariko nyuma yaje kukirwara kiramuzahaza agera ku rwego rwo kuremba cyane.

Yagize ati “Ndi umwe mu bantu banduye Covid-19, nabagaho nk’umuntu uyisuzugura, nambaraga agapfukamunwa nkaregeza, sinamenye aho nayanduriye. Byabaye ibintu bikomeye kuko yarandembeje ndarwara ndaremba.”

Ubusanzwe umurwayi wa Covid-19 by’umwihariko uwarembye, hari ikigero ageraho bikaba ngombwa ko hifashishwa imashini zimwongerera umwuka cyangwa zikamufasha guhumeka.

Abahanga bavuga ko iyo bigenze gutyo, hifashishwa uburyo bwitwa ’Intubation’, aho imiyoboro y’imashini ifasha umurwayi guhumeka inyuzwa mu kanwa ke igahuzwa n’inzira ze z’ubuhumekero.

Iyo umurwayi akomeje gukenera imashini imufasha guhumeka nyuma y’iminsi umunani, uburyo bwo kunyuza imiyoboro y’imashini mu kanwa ntibuba bushobora gukomeza kwifashishwa, ahubwo abaganga babaga mu muhogo akaba ari ho banyuza ya miyoboro.

Ni uburyo buzwi nka ’Tracheostomy’ bukorwa iyo umurwayi amaze igihe arembye ku buryo akenera guhumekeshwa n’imashini.

Mbarushimana avuga ko nawe yageze kuri icyo kigero, abagwa mu muhogo kugira ngo babashe kumushyiramo udupira tumufasha guhumeka.

Ati “Aha ngaha banshyizemo imipira impa umwuka, ni ukuri njyewe sinigeze menya uwanyanduje uwo ariwe. Ikindi nababwira ni ukwirinda, ukirinda kujya aho abantu benshi bateraniye, ukabafata nk’aho buri wese yakwandura Covid-19.”

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bantu bakoze.

Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura icyorezo cya Covid-19.

Nabayeho nsuzugura #COVID19 nkambara agapfukamunwa nkaregeje. Sinamenye uwanyanduje, cyangwa aho nayanduriye. Nararembye kugeza aho nahumekeraga mu gapira gacishijwe mu muhogo. Fata umuntu wese nk’uwakwanduza wirinde kujya ahateraniye abantu benshi.

Joseph Mbarushimana pic.twitter.com/WfEGajB8sd

— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 25, 2021




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)