Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umufaransa, Gen Maj Pascal Champion, wari umaze imyaka ibiri ayobora Ishami rya Polisi muri MINUSCA, kuko yatangiye izi nshingano mu 2019 nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.
Iri shami ribinyujije kuri Twitter ryatangaje ko CP Bizimungu yasesekaye i Bangui [umurwa mukuru wa Centrafrique], ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, aho agiye gutangira inshingano ze nshya.
Riti “CP Bizimungu Christophe aje kudusangiza inararibonye rye ry’igihe kirekire avanye muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda kugira ngo ritange umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.”
CP Bizimungu afite inararibonye rihambaye mu bijyanye n’umutekano cyane ko yabaye Umuyobozi mu nshingano zitandukanye za Polisi haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Ni inzobere kandi mu bijyanye n’amategeko ndetse yigeze kuyobora Ishami rishinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu [RNP] ryaje guhagarikwa nyuma yuko hagiyeho Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Mbere y’uko ahabwa inshingano muri Polisi y’Igihugu yari Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF.
Ishami rya Polisi muri MINUSCA agiye kuyobora rigizwe n’Abapolisi barenga 750, abenshi ni Abanyarwanda kuko basaga 400 biyongeraho abaturuka mu bihugu bitandukanye.
Muri Werurwe 2021, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko kagiye kongera umubare w’ingabo n’abapolisi muri MINUSCA, aho biteganyijwe ko bazongeramo abasirikare 2750 n’abapolisi 940.