Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kamena 2021 nibwo hasozwaga imikino ya nyuma yo mu matsinda atandukanye ku makipe yitabiriye imikino ya Euro 2021 ikomeje kubera mu bihugu bitandukanye ndetse rutahizamu wa Portugal yongera kubakaa amateka.

Mu mikino yaraye ibaye mu itsinda rya Gatanu, ikipe y'igihugu ya Esipanye yatsinze ikipe ya Slovakia ibitego 5 ku busa, muri iri tsinda kandi ikipe y'igihugu ya Suwede yatsinze Polonye ibitego 3 kuri 2.

Mu itsinda rya gatandatu ho habayemo kunganya kw'amakipe yose yakinnye, aha twavuga nka Portugal yanganyije n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ibitego bibiri kuri bibiri, ni Portugal yatsindiwe na Cristiano Ronaldo, ku ruhande rw'u Bufaransa yo yatsindiwe na Karim Benzema ibitego byombi.

Gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo byatumye yuzuza ibitego 109 mu mikino 178 akaba yashyizeho agahigo gashya ko kuba ari we mukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mikino mike, aha yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ali Daei wabigezeho mu mikino 149.

Nyuma y'aamkipe 16 yamaze kubona itike yo gukomeza muri 1/8 cy'irangiza dore uko amakipe azahura:

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021

Pays de Galles vs Denmark (18:00)
U Butaliyani vs Autriche (21:00)

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021:

U Buholandi vs Repubulika ya Tchèque (18:00)
U Bubiligi vs Portugal (21:00)

Ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021

Croatia vs Espagne (18:00)
U Bufaransa vs u Busuwisi (21:00)

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021

U Bwongereza vs u Budage (18:00)
Suède vs Ukraine (21:00)

The post Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/cristiano-yongeye-kwandika-amateka-mu-mikino-ya-euro-ubwo-yafashaga-portugal-kugera-muri-1-8-uko-amakipe-azahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cristiano-yongeye-kwandika-amateka-mu-mikino-ya-euro-ubwo-yafashaga-portugal-kugera-muri-1-8-uko-amakipe-azahura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)