DJ Briane nta rumogi bamusanzemo yarekuwe, Ish Kevin we yakomeje gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basore n'inkumi biyita abasitari, batawe muri yombi tariki 25 Kemena 2021 ubwo bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Dj Brian, Mugisha Patrick na Queen Rita bo bamaze kurekurwa nyuma yo gupimwa bagasangwa nta biyobyabwenge bibari mu maraso.

Uwitwa Nziza Olga na Ish Kevin bari bafungiwe rimwe, bo bakomeje gufungwa kuko hari ibimenyetso bituma bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa RIB, yagize ati 'Bamwe ibimenyetso byagaragaje ko nta biyobyabwenge bafite mu maraso yabo batigeze babinwa, abandi babiri bo babibasanzemo, aba rero dosiye yabo irakomeza mu bushinjacyaha.'

Hamaze iminsi havugwa itabwa muri yombi ry'ibyamamare nyarwanda bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi ndetse bamwe bamaze gufatiwa icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo.

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly we yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo mu gihe Umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu Kwizera Olivier we ubwo twandika iyi nkuru akaba ari imbere y'Urukiko.

Kwizera Olivier umaze iminsi atawe muri yombi, we na bagenzi be bafatiwe hamwe, bahakanye icyaha bashinjwa cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/DJ-Briane-nta-rumogi-bamusanzemo-yarekuwe-Ish-Kevin-we-yakomeje-gufungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)