Iyi ndirimbo, uko yumvikana, ni Imana irimo iganira n'umuntu uwari we wese uyumva, y'uko ibyiza byose umuntu yumvise bavuga ku Mana ari ukuri.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDACYAGUKUNDA' Y'UMUHANZI DOMINIC ASHIMWE
Bityo rero bireme ibyiringiro byuzuye mu mutima w'uyumva wese y'uko Imana itamwibagiwe akomeze agwize imbaraga z'umutima, kuko gutinda ku Imana ntabwo bivuga ko byayinaniye. Ni isaha itaragera ngo Uwiteka yitamurure.
Ni mu gihe indirimbo ye nshya yise 'Ndacyagukunda' yasohoye yayanditse yifashishije ijambo ry'Imana riboneka muri Bibiliya mu gitabo cy'umuhanuzi Yesaya 54:7-8 rivuga ngo:
'Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.' Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga."
Dominic yabwiye INYARWANDA ko ijambo nyamukuru yifuza ko abantu batindana cyane muri iyi ndirimbo ari aho aririmba asubiramo kenshi aho Imana iba ibwira umuntu iti "Njye simvuga amagambo ahubwo mvuga ijambo kandi nkarikomeza.'
'Ndacyagukunda' nayo ni indirimbo iri kuri album ye nshya yise 'Urufatiro'. Iyi Album iriho kuri iyi album izindi ndirimbo nka 'Ndishimye', 'Gwiza imbaraga', 'Wambereye imfura', 'Akadomo kanyuma' n'izindi.
Dominic yavuze ko hasigaye indirimbo imwe na yo irasohoka mu minsi iri imbere hanyuma agapfundikira Album ye yise 'Urufatiro.'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDACYAGUKUNDA' Y'UMUHANZI DOMINIC ASHIMWE