Tariki ya 05 Kamena ya buri mwaka nibwo Miss Uwase Vanessa Raïssa, wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yizihaza isabukuru ye y'amavuko. Abavandimwe, inshuti ze, abo bakorana ndetse n'abafana be benshi bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko kuri uwo munsi ndetse bamwe banamuhaye impano zitandukanye. Miss Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amwe mu mafoto yafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko aho yanashimiye inshuti ze, umuryango we, abafana be ndetse n'abo bakorana mu magambo agira ati: 'I can't thank you enough my friends, family, fans and co workers for the birthday party, wishes, sweet messages and gifts. I am so blessed to have you all. You're God sent. 🥲❤️'.
Source : https://yegob.rw/dore-ibyabereye-mu-birori-byisabukuru-yamavuko-ya-miss-vanessa-uwase/