Dore 'Inzira y'Umusaraba' y'Abanya-Uganda bahowe Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri wa 3 Kamena Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi w'Abakirisito Gatolika 22 bahowe Imana b'Abanya-Uganda, bakaza no kugirwa Abatagatifu. Bari mu Banyafurika benshi bishwe bazira kuyoboka abapadiri bera bari baturutse mu Burengerazuba bw'Isi, baje kwigisha ijambo ry'Imana.

Abo bahowe Imana bashyizwe mu gitabo cy'Abatagatifu, gusa ubwo bicwaga n'Umwami Kabaka Mwanga wari utwaye icyo gihugu hagati ya 1885 na 1887 bari 45 kuko bari kumwe n'abo mu Idini ya Angilikani 23.

Buri wa 3 Kamena Abanya-Uganda bahurira ahitwa Namugongo kuri Bazilika ya Mutagatifu Karoli Lwanga, ahiciwe abagera kuri 26 batwitswe ari bazima barimo n'uwo wahitiriwe.

Urugendo rw'abo 22 bagizwe Abatagatifu, rwatangiye ubwo Umufaransa, Cardinal Charles Lavigerie, wari warashinze Ihuriro ry'Abamisiyoneri b'Abafaransa yageraga muri Afurika mu 1874.

Cardinal Lavigerie yageze mu Bwami bwa Buganda mu 1879 ari kumwe na bagenzi be 10 bagiye mu bice bya Tanganyika, Kivu na Ituri nyuma y'uko ubusabe bwe bwemejwe na Papa Leo XIII. Ubwo bwami yabugezemo butwawe na Muteesa I Mukaabya Walugembe Kayiira.

Icyo gihe Abanya-Uganda bari bafite ubwami bukomeye kandi ari bwo bukize muri Afurika yo Hagati, abamisiyoneri bahitamo kuhatangirira kwigisha ivanjili kugira ngo babone abayoboke.

Umwami Muteesa ntiyakiriye neza abo Bera bari bafite n'imikorere idasanzwe, ariko bamusabye ibiganiro aza kubemerera ko agiye kureba abo yakira hagati ya Islam, Kiliziya Gatolika n'Abaporotestanti.

Nyuma y'aho gato Muteesa yisubiyeho maze mu Rukiko rw'ibwami avuga ko nta myizerere n'imwe yemera kwakira.

Amaze gutanga mu 1884 yasimbuwe n'umuhungu we Kabaka Mwanga wa Kabiri wari mu myaka 18. Kuko yari akiri muto yabanje kwemera ibiganiro n'Abazungu abana nabo, nyuma na we agenda abahunga atinya ko yazatakaza ubutegetsi kubera kuva ku myemerere gakondo.

Muri Mutarama 1885, Mwanga yafashe Abanya-Uganda batatu barimo Rugarama Joseph, Kakumba Mark na Serwanga Noah bari barayobotse Ivanjili abica urw'agashinyaguro asa n'utanga urugero. Mwanga yabakuyemo imbavu imibiri yabo arayitwika.

Mu Ukwakira uwo mwaka ubwo Musenyeri mushya wa Angilikani, James Hannington yazaga mu Bugande, yarafashwe arafungwa nyuma y'iminsi umunani we n'abo bari kumwe Mwanga ategeka ko bicwa.

Joseph Mukasa wari umuhuza wa Mwanga n'abamisiyoneri yamushinje kwica Hannington atamuhaye uburyo bwo kwisobanura, na we Umwami ahita ategeka ko bamuca umutwe. Yishwe ku wa 15 Ugushyingo 1885.

Charles Lwangwa wari warakiriye Ivanjiri, ku munsi w'urupfu rwa Joseph Mukasa we n'abandi bari barakiriye agakiza bagiye aho abapadiri babaga maze barabatizwa.

Mu ibanga rikomeye Padiri Siméon Lourdel yababatije abarimo na Mutagatifu Kizito wari ufite imyaka 14 y'amavuko.

Karoli Lwanga yakoze ibikorwa bitandukanye birimo no kurwanirira abagore bafatwaga ku ngufu n'umwami Mwanga, ubwo ingoro ye yashyaga akajya kuba ku nyubako yari ku nkombe y'Ikiyaga cya Victoria.

Ku wa 26 Gicurasi 1886, abenshi mu bashinjwaga kuva kuri gakondo y'Abanya-Uganda bagejejwe mu rukiko, ari naho urugendo rwo kuba Abatagatifu rwatangiriye kuko benshi batinyutse bagahamiriza imbere y'umwami ko bazaguma mu bukrisito kugeza ku gupfa kwabo.

Umwami yahise ategeka ko bajyanwa gufungirwa Namugongo. Abajyanywe bari abayoboke ba Kiliziya Gatolika 16 n'abangilikani 10. Bakoze urugendo rwa kilometero zirenga 10 bajyanwa baziritswe iminyururu n'imigozi.

Mu rugendo rutoroshye rusezera ku Isi, bagiye baririmba ari nako baherekejwe n'isengesho.

Ku wa 3 Kanama 1886, Karoli Lwanga wari waragiye ku ruhande rw'Abazungu hamwe n'abo bari kumwe i Namugongo, Umwami yategetse ko bicwa babanje gutwikwa ari bazima.

Mu magambo yavuze arimo gupfa, Mutagatifu Karoli Lwanga, yagize ati 'Muri kuntwika ariko mumeze nk'abari kumenaho amazi'.

Kizito we agiye gupfa yasezeye agira ati 'Murabeho nshuti, turi mu nzira yacu!'.

Byasaga n'aho yarimo atera imbaraga abababonaga batwikwa ngo batazacika intege zo gukorera Imana.

Uwishwe bwa nyuma muri abo Banya-Uganda bahowe Imana ni Jean Marie Muzeyi waciwe umutwe tariki 27 Mutarama 1887.

Mu 1920 Papa Benedigito XV yabashyize mu rwego rw'Abahire, ku wa 18 Ukwakira 1964 Papa Paul VI abashyira mu gitabo cy'Abatagatifu. Kuva icyo gihe buri wa 3 Kanama, Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi w'Abatagatifu bahowe Imana b'Abanya-Uganda.

Nyuma yo kubagira Abatagatifu, hashize imyaka itanu Papa Paul VI yabaye umupapa wa mbere usuye Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara, aje gushyira ibuye ry'ifatizo kuri Bazilika ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Namugongo yuzuye mu 1975. Ubu isurwa n'amamiliyoni y'abaturutse hirya no hino mu Isi, ndetse na Papa Francis yarahasuye mu 2015.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-Inzira-y-Umusaraba-y-Abanya-Uganda-bahowe-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)