Karasira yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha 3 birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, n'icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Ubu hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo we kuko RIB yabwiye IGIHE ko mu isaka yakoze mu nzu atuyemo i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, iwe hari habitse 10.981$ (hafi miliyoni 11 Frw); ama-euro 520 (asaga ibihumbi 500 Frw) mu gihe kuri Mobile Money yari afiteho miliyoni 11 Frw.
Usibye ayo yari kuri konti ya Mobile Money, mu igenzura byagaragaye ko hari izindi miliyoni nyinshi yari amaze iminsi mike abikuje.
Igiteranyo cyose cy'amafaranga Karasira yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw.
Amategeko y'u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y'umutungo afite ugereranyije n'ibyo yinjiza byemewe n'amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n'amategeko.