Dr Biruta yakiriye kopi z’impapuro zihesha Jamal Al-Madani guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda -

webrwanda
0

Ku wa 15 Ukuboza 202o, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Jamal M.H Al Madani nka Ambasaderi w’Ubwami bwa Arabia Saoudite mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahaga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena 2021, ari bwo Amb. Jamal Al-Madani yamushyikirije kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ubu butumwa buvuga ko “Baganiriye ku buryo bwo kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Arabia Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

Muri Nyakanga 2019 kandi ni bwo Ikigo Akagera Aviation Ltd, cyasinyanye amasezerano n’ikigo Nexus Holding Group Ltd, cyo muri Arabie Saoudite, ku mushinga wo gushyiraho ishuri rya mbere ryigisha gutwara indege mu Rwanda by’umwihariko izo mu bwoko bwa Kajugujugu.

Icyo gihe impande zombi zavugaga ko mu myaka itanu [ni ukuvuga kugeza mu 2026], iri shuri rizaba rifite indege 34 no kuzaba ryamaze gushyira ku isoko ry’umurimo abapilote 370, Abenjeniyeri mu bijyanye no gukanika indege 376.

Ni ishuri kandi muri iyo myaka riteganya gutoza nibura abasigara ku kibuga cy’indege bafasha abapilote kubabwira ibyo bakora 285, abakozi bo ku kibuga cy’indege 500 ndetse n’abagenda bafasha abagenzi mu ndege 500.

Ibitaro by’Umwami Faisal kandi byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD).

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta(Iburyo) na Amb. Jamal Al-Madani(ibumoso) uherutse koherezwa guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)