Dr Damien wigeze kuba Minisitiri w'Intebe yavuze ko urukiko rwamukatiye rutabifitiye ububasha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bujurire yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr Pierre Damien wasobanuye impamvu z'ubujurire bwe, yavuze ko yajuririye kiriya cyemezo cyo gufungwa imyaka itatu kuko yagihawe n'Urukiko rutabifitiye ububasha.

Yavuze ko ubundi kiriya gikorwa yahamijwe kidateganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano bityo ko atari akwiye kukuburanira mu nkiko nshinjabyaha ahubwo ko yari kukiburanishwa n'urukiko rw'Ubucuruzi.

Yavuze ko sheki ashinjwa kuba zitazigamiye, atazitanze agamije kuriganya abo yazihaye ahubwo ko zari izi kubaha icyizere ko azabishyura kandi ko bisanzwe bikorwa ibizwi nka sheki z'ubwishingizi.

Yifashishije ingero z'andi mashuri na kaminuza nka CHUR yagiye na yo yagiye igiraa amasezerano n'abo ibereyemo imyenda.

Yavuze kandi ko ababerewemo imyenda na bagiye bemera ariya masezerano ndetse ko ari bo bashyizeho imikono.

Dr Habumuremyi yavuze ko itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa harimo na sheki kandi na we yayitanze agendeye kuri ibyo ko nta kibi yari agamije.

Yavuze kandi ko abo yahaye sheki bagiye bishyurwa na Christian University of Rwanda mu byiciro, kandi amafaranga yabo bayahawe mbere y'itariki yanditswe muri sheki kandi yagaragaje ko muri miliyoni 155 Frw yagombaga kwishyura hari hasigaye miliyoni 25 Frw.

Yasabye urukiko gukosora inenge ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kuko nta mugambi cyangwa ubushake yigeze agira bwo gukora icyaha, asaba ko yagihanagurwaho.

Uyu mugabo wabaye mu myanya ya politiki ikomeye mu Rwanda dore ko yabaye Minisitiri w'Intebe nk'umwe mu bayobozi bacye bakomeye mu Rwanda, yongeye gutakambira urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumurekura kuko icyemezo kimufunga gishingiye ku kubogama n'amarangamutima.

Yagize ati 'Abandeze icyo bakeneye si uko bashaka ko nguma mfunzwe ahubwo bakeneye amafaranga yabo, ariko kuba mfunzwe ntibyakunda. Ngabanyirijwe igihano byashoboka ko bishyurwa asigaye.'

Yongeye kuvuga ko afite uburwayi bumusaba kwitabwaho n'abaganga umunsi ku wundi. Ati 'Ninjiye muri gereza mfite indwara eshatu kandi zikomeye none hiyongereyeho izindi zirimo kanseri ya prostate n'iyo kubyimba amaguru yombi.'

Yavuze ko icyo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze cyo gufungwa ngo yikosore, atari byo kuko umuntu adakosorwa no gufungwa gusa.

Urubanza rwasubitswe Ubushinjacyaha butagize icyo buvuga ku byatangajwe na Dr Pierre Damien, rukaba rwimuriwe tariki 02 Nyakanga 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Damien-wigeze-kuba-Minisitiri-w-Intebe-yavuze-ko-urukiko-rwamukatiye-rutabifitiye-ububasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)