Dr Habumuremyi yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Habumuremyi wakoresheje amasaha agera kuri ane yisobanura mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge yagaragaje impamvu z'ubujurire bwe. Yavuze ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije rukamuhamya ibyaha kandi rudafite ububasha ndetse akaba yarahawe igihano kidateganywa n'itegeko.

Icyaha cyatumye Dr Habumuremyi ajurira ni ugutanga sheki zitazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z'ishuri rikuru rya Christian University of Rwanda yashinze. Uyu wigeze kuba Minisitiri w'Intebe mu Ugushyingo 2020 yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya 892.200.000 Frw.

Yavuze ko gutanga sheki zitazigamye atari agamije gukora icyaha nk'uko Ubushinjacyaha bubivuga ahubwo ko yabikoze mu rwego rwo gutanga icyizere ku bazihawe ko bazishyurwa cyane ko n'itegeko rirebana n'impapuro mvunjwafaranga ryemera ko sheki nayo ikubiye muri zo.

Yagaragaje ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwaciye urubanza rudafite ububasha, ahamywa igikorwa kidafatwa nk'icyaha, ahabwa igihano kidateganywa n'itegeko mu gihe hari ibimenyetso yatanze bikirengagizwa birimo uko hakozwe amasezerano.

Dr Habumuremyi yagaragaje ko izo sheki zitasobanuraga uko ashaka kubariganya yifashishije ingero z'amasezerano Kaminuza ya CHUR yagiye igirana n'abantu batandukanye.

Amasezerano ya mbere agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda na Kazungu wawutanze. Mu gika cya gatatu cyayo hagaragaza ko ayo mafaranga azishyurwa mu byiciro bine bitandukanye.

Urundi rugero yifashishije ni amasezerano hagati CHUR na Ngabonziza Jean Bosco agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda kandi mu gika cya gatatu muri ayo masezerano agaragaza ko amararanga azishyurwa mu byiciro bitatu, ndetse akagaragaza ko natubahirizwa, atazifashishwa n'inkiko mu gihe cy'urubanza.

Yasabye urukiko kubaza abasinye ayo masezerano niba bayemera cyangwa batayemera, bagaragara ko aribo bayashyizeho umukono bakagaragaza niba barashyizweho iterabwoba ngo bayasinye.

Dr Habumuremyi yavuze ko itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa harimo na sheki kandi nawe yayitanze agendeye kuri ibyo ko nta kibi yari agamije.

Yavuze ko atakoze icyaha mu gutanga sheki itazigamiye ahubwo ko yatangaga ubwishingizi ndetse n'icyizere ko abazihawe azabishyura kandi agaragaza ko niba koko ari icyaha yakoze, yagombaga kuburanira mu rukiko rw'Ubucuruzi aho kuba urw'Ibanze rwa Nyarugenge.

Ikindi kibishimangira ni uko abo yahaye sheki bagiye bishyurwa na Christian University of Rwanda mu byiciro, kandi amafaranga yabo bayahawe mbere y'itariki yanditswe muri sheki kandi yagaragaje ko muri miliyoni 155 Frw yagombaga kwishyura hari hasigaye miliyoni 25 Frw.

Yasabye urukiko gukosora inenge ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kuko nta mugambi cyangwa ubushake yigeze agira bwo gukora icyaha, asaba ko yagihanagurwaho.

Dr Habumuremyi yongeye gusaba umucamanza guca inkoni izamba agahanwa hashingiwe ku mategeko. Yifashishije ingingo zitandukanye z'amategeko yabwiye urukiko ko habayemo kubogama ndetse n'amarangamutima mu gufata imyanzuro.

Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yasabye ko yasubikirwa igihano akabanza agakurikirana ubuzima bwe kandi yagaragaje ko imitungo ye n'iy'ishuri iyo bidafungwa yakabaye yararangije kwishyura abo akibereyemo umwenda.

Ati 'Abandeze icyo bakeneye si uko bashaka ko nguma mfunzwe ahubwo bakeneye amafaranga yabo, ariko kuba mfunzwe ntibyakunda. Ngabanyirijwe igihano byashoboka ko bishyurwa asigaye. Ikindi mfite uburwayi nkwiye gukurikiranwa n'abaganga, ninjiye muri gereza mfite indwara eshatu kandi zikomeye none hiyongereyeho izindi zirimo kanseri ya prostate n'iyo kubyimba amaguru yombi.''

Yavuze ko icyo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze cyo gufungwa ngo yikosore, atari byo kuko umuntu adakosorwa no gufungwa gusa.

Dr Habumuremyi yemeye ko mu gihe byagaragara ko amategeko yashingiyeho atanga sheki itazigamiye atakiriho, byaba bigaragara ko yakoze icyaha atabigendereye ndetse akabisabira imbabazi, ariko akifuza ko yasubikirwa igihano yahawe cy'imyaka itatu kugira ngo abanze kwita ku buzima bwe.

Ku bijyanye n'ihazabu yaciwe, yavuze ko yaciwe amafaranga atigeze atunga kandi atazi ko azanatunga.

Abamwunganira aribo Me Bayisabe Erneste na Me Kayitare Jean Pierre, basabye urukiko kuzareba ibikubiye mu mwanzuro w'inyongera Habumuremyi yashyize mu ikoranabuhanga ry'iburanisha.

Basabye ko hazabaho gusuzuma ingingo 44 n'iya 64 zivuga ku masezerano y'ubwumvikane bityo aho Christian University yagiye igirana n'abantu amasezerano ikaba ariyo ibiryozwa.

Me Bayisenge Evariste yasabye ko ubujurire bw'Ubushinjacyaha nabwo bwari bwatanze butakwakirwa kuko butigeze bugaragaza inenge bushingiraho bujurira. Yanasabye ko igihano cyahawe umukiliya we cyasubikwa.

Ubushinjachaha n'abaregera indishyi ntibabonye umwanya wo kugira icyo bavuga kuko inteko iburanisha yahise ifata umwanzuro wo kwimurira urubanza ku wundi munsi bitewe n'amasaha. Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 2 Nyakanga 2021 saa Mbili za mu gitondo.

Dr Habumuremyi Pierre Damien yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano cy'imyaka itatu yakatiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habumuremyi-yatakambiye-urukiko-arusaba-gusubikirwa-igihano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)