Dukunde gushima Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gushima uwakugiriye neza ni imwe mu ndangagaciro za kinyarwanda na gikristo, igaragaza ko umuntu afite umutima uzirikana. Gushima bishobora gukorwa mu mvugo, bikaba akarusho iyo biherekejwe n'ibikorwa.

Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n'ijwi rirenga,Yikubita imbere y'ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari umusamariya (Luka 17:15, 16)

Iyo usomye Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Luka Igice cya 17 havuga ku gitangaza cyo gukiza abantu 10 bari barwaye ibibembe. Mu myemerere y'Abayuda, ibibembe ni indwara ifatwa nk'igihano cyangwa ingaruka y'icyaha, nk'umuvumo ndetse ituma umuntu ashyirwa mu kato kugira ngo atanduza abandi. Umurwayi w'ibibembe afatwa nk'umuntu wanduye, uhumanye, udafite agaciro.

Aba barwayi b'ibibembe babonye Yesu, baramumenye, bibatera kumusanganira, kuko bari bamukeneye. Baramutakira kugira ngo abagirire imbabazi, abakize. Gutaka kwabo ni uburyo bwo kwihana no gutabaza. Yesu niwe bizeyeho imbabazi n'ubutabazi bakeneye. Yesu abonye ibyo aba barwayi bagombaga gukora babirangije kandi buzuye kwizera, abohereza kwiyereka umutambyi kugira ngo na we abone ko nta busembwa bagifite, bejejwe. Ibi ni ukubasubiza agaciro n'umwanya mu rusengero, mu bandi. Bageze aho umutambyi ari bamaze gukira.

Icyakora igitangaje ni imyitwarire icyenda mu bakize bagaragaje. Ni nkꞌaho batahaye agaciro Yesu ndetse n'igitangaza abakoreye, barigendeye, ibyabo birangira bityo. Umwe ni we wenyine wagarutse gushima Imana kandi ari nꞌumusamariya cyangwa umunyamahanga. Yesu abonye uwo mutima ushima agize, aramubwira ati: 'Kwizera kwawe kuragukijije'. Ni ukuvuga ko gukira kwe kagize akarusho, akize uburwayi bwo ku mubiri, akira no mu buryo bw'umwuka. Kugaruka gushima byamuhesheje umugisha.

Gushimira Imana ibyo idukorera ni ngombwa. Biyereka ko tuyizi, tuyubaha kandi tuzirikana. Bishobora gukorwa mu ibanga, ariko kubyatura bigira umumaro kurushaho, kuko ni ugutanga ubuhamya, ni uguhamya Imana no gukora kwayo, ni ivugabutuma. Uku gushima kandi kujyana no gutanga ituro ry'ishimwe nk'ikimenyetso gifatika kirihesha agaciro. Ibi binezeza Imana kandi bifite umumaro wo kubaka ibyiringiro mu bandi no kubatera kwizera Imana n'imbaraga zayo.

Gushima Imana bikwiye kuba ubuzima bwꞌumukristo. Mu bihe byiza, mu makuba no mu gihe imigambi yacu itagezweho, tugomba gushimira Imana ko iturinze, iri kumwe natwe muri urwo rugendo rw'ubuzima (1Abatesalonike 5:18). Bityo, icyo Imana idutegerejeho ni ukuba abakristo bazirikana, bashima, baha agaciro ibyo bakorerwa, aho kuba ingayi. Gushima bijyana no guhigura umuhigo umuntu yahize (Zaburi 116:12-13). Bizanira umugisha ubikoze ndetse nꞌItorero, kandi bifasha bikanakomeza abandi. Ni ivugabutumwa. Tubigire ibyacu.

Source:www.epr.rw

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dukunde-gushima-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)