Impamvu yo kwibaza ku buziranenge bw'ibizaba biri kuri iri soko ni uko ryitezweho kongera inyota yo guhanga udushya ku baturage, ubwiyongere bw'inganda n'ibikorwa bihindura imibereho ya rubanda. Ibi byose ariko bidafite ubuziranenge n'ubundi byaba ari ukuvomera mu rutete.
Mu 1977 nibwo Afurika Yunze Ubumwe yashyizeho Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge [African Organisation for Standardisation (ARSO)], mu gihe ibihugu bya Afurika byari biri mu nkundura yo kwigobotora ubukoloni, bityo bitekereza uko byakwishyira hamwe mu kubaka ubukungu.
Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Umuyobozi wa ARSO, Dr Nsengimana Hermogène, yavuze ko mbere uyu muryango wari uhuriyemo ibihugu bibarirwa muri 20, ariko kuva isoko rusange ryatekerezwa ibihugu byahise bishyiraho ingamba zikomeye kugira ngo ibihugu byose bigize AU bibashe kujya mu muryango kugira ngo ubucuruzi hagati y'ibihugu butere imbere.
Avuga ko kugeza ubu hashyizweho politiki ishinzwe ubuziranenge ku rwego rwa Afurika ndetse n'amategeko ashyirwaho kugira ngo ikintu kibashe kwinjira mu gihugu.
Ati 'Ubundi buryo ni ubwo kwemera ikirango, tukavuga ngo ikirango cy'ubuziranenge gitanzwe mu Rwanda, Nigeria, Afurika y'Epfo cyangwa ikindi gihugu bashobora kucyemera? Dufite intego yo kugira ibwiriza, ikirango n'igipimo kimwe, ku buryo abashakashatsi bahurira hamwe na laboratwari zemewe cyangwa zemeranya ku bushobozi bw'igihugu ku kindi.'
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko mu Rwanda hamaze kuboneka ibicuruzwa bigera kuri 700 bimaze kubona ibirango by'ubuziranenge ku buryo byacuruzwa ku isoko rya Afurika.
Ati 'Ibyo rero biduha icyizere ko bishobora no kwiyongera, uko inganda zikomeza kwiyongera, uko abantu benshi bakomeza kujya mu bucuruzi, bitwereka ko ibyo bicuruzwa bigenda byiyongera kandi n'ababikeneye bakiyongera.'
Murenzi yavuze ko ubu ingamba ziriho ari ugukomeza gukora amabwiriza ahamye y'ubuziranenge kandi ari mpuzamahanga ndetse no gushyira imbaraga mu kugira ngo ibicuruzwa byose bijye byinjira mu gihugu runaka habanje kubaho ubugenzuzi bwo kureba niba byujuje ubuziranenge.
Ubusanzwe ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Afurika bikorana hagendewe ku itegeko rigenga ubuziranenge riba ryarashyizweho ari naryo rigena uburyo ubuziranenge bugenzurwa, ibirango by'ubuziranenge ku buryo igicuruzwa kivuye mu gihugu kimwe kijya mu kindi ari uko ubuziranenge bw'aho cyaturutse bwamaze kubyemeza.
Mu bindi bihugu bidasanzwe bifitanye ayo masezerano cyangwa bitabarizwa muri uwo muryango, bigerayo hakabanza kubaho kugenzura ubuziranenge, bikongera bigasubira muri za laboratwari zipima ubuziranenge n'ibindi bituma habaho ubukererwe n'amananiza.
Murenzi ati 'Ibyo rero bituma koroshya ubucuruzi bitaba bishoboka, bituma n'ikiguzi cyo gukora ubucuruzi kiyongera.'
RSB ivuga ko kugeza ubu laboratwari zayo zamaze kubona ibirango by'ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwahawe serivisi nazo ibicuruzwa yajyana mu gihugu icyo aricyo cyose cyaba icyo muri Afurika, i Burayi na Amerika.
Murenzi ati 'Turi kubaka ubushobozi kugira ngo ikigo cyacu kibe cyabasha gutanga serivisi inoze kandi yemerwa n'ibihugu byose ku Isi, uyu munsi navuga ko laboratwari zacu zamaze kubona ibirango by'ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwo twafashije igicuruzwa cye cyajya mu bihugu byose kikemerwa.'
Yakomeje agira ati 'Yaba ari za laboratwari zacu zamaze kubona ibirango mpuzamahanga, zaba ari serivisi zo gusuzuma ubuziranenge nazo zamaze kubona ibirango mpuzahanga ndetse na serivisi zo gukora amabwiriza y'ubuziranenge ku buryo uyu munsi twizeye neza ko aho igicuruzwa cy'u Rwanda cyakenera kujya cyagenda kikahagera kandi gifite icyizere cy'uko kigomba kwemerwa.'
Made in Africa?
Imwe mu ntego zo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika, ni ukuvanaho igisebo ku Mugabane wa Afurika ukorana ubucuruzi n'indi migabane kurusha uko ukorana ubucuruzi hagati yawo. Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kuba ibicuruzwa bizajya bijyanwa hanze ya Afurika bizaba bifite ikigaragaza ko byakorewe muri Afurika.
Ubuyobozi bw'Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge muri Afurika, buvuga ko kugeza ubu amabwiriza azagenga ibikorerwa muri Afurika [Made in Africa], bikaba bizatuma abantu bashobora gushora imari muri Afurika kugira ngo ikintu cyabo kizajye kitwa Made in Africa.
Dr Nsengimana ati 'Intego nyamukuru ya Made in Africa ni ukugira ngo inganda zacu zitangire kwikorera ibintu atari ukuvuga gusa ngo ibintu byaturutse hanze. Tutaba ba bantu abandi bazaza bagakoresha Isoko Rusange rya Afurika bagatera imbere aho kugira ngo ibihugu bya Afurika abe aribyo bitera imbere.'
Yakomeje agira ati 'Ni ibintu biguha imbaraga zo kuva ku isoko gusa wari uriho ukavuga ngo iki kintu gifite ubushobozi bwo kujya mu bihugu 55, ariko birerekana kandi ubushobozi bwa Afurika aho guhora tuvuga ko ibikorerwa muri Afurika biri hasi."
Murenzi avuga ko ibigo byo mu Rwanda bishobora kungukira cyane muri Made in Africa kuko ari politiki yose igamije guteza imbere ibikorerwa mu bihugu bya Afurika.
ARSO ivuga ko kugeza ubu ibiganiro n'ibihugu binyamuryango ku bijyanye na politiki n'amabwiriza ashyiraho Made in Africa ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mpera z'uyu mwaka hazaba hamuritswe aya mabwiriza mu gihe ibijyanye n'ikirango cya Made in Africa byo bizakorwa umwaka utaha.
Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y'Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.
Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1,8 z'abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Mu gihe rero Isoko rusange rya Afurika rizaba impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw'uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.