Ntabwo Eriksen yari asanzwe azwiho kurwara umutima ariko ubwo mugenzi we yari amunagiye umupira wari uvuye hanze yahise yitura hasi.
Abaganga baje banazana ibyongera umwuka ndetse ibinyamakuru I Burayi byavuze ko yakorewe CPR [uburyo bukoreshwa mu kugerageza kuzura umuntu umutima wahagaze].
Nubwo abakinnyi bamwe bagirira ikibazo mu kibuga,baravugwa bagakira ndetse ugakomeza ariko uyu mukinnyi ibye byari biteye ubwoba cyane kuko yaba abafana,abakinnyi n’abashinzwe umukino bagize ubwoba bwinshi ndetse bararira.
Icyagaragariye buri wese warebye uyu mukino nuko ubuzima bw’uyu mukinnyi buri habi cyane kuko yasahowe asunikwa ndetse bagenzi be bamutwikirije imyenda.
Uyu mukinnyi yamaze iminota irenga 12 avugwa n’abaganga kugeza ubwo umugore we yaje hasi ku kibuga ari kurira cyane avugana n’umunyezamu Kasper Schmeichel.
Ubwo Eriksen yari amaze kugwa hasi,umusifuzi Anthony Taylor yahise ahamagara abaganga byihuse n’ubwoba bwinshi cyane.
Uyu mugabo w’imyaka 29 n’umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu kurema igitego ndetse no gushotera amashoti kure.Yakinnye mu makipe arimo Tottenham na Ajax.
Eriksen yagize ikibazo gikomeye cy’umutima benshi bashya ubwoba
Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3zp3VMT