Exclusive: Kamoso wakinaga muri Jiangsu yo mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kamoso uri mu minsi ya nyuma y'amasezerano yari afitanye na Jiangsu Suning, yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri aza gutangaza ikipe nshya yo muri Ukraine agiye gukinira.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Kamoso yavuze ko atahita atangaza izina ry'iyi kipe aka kanya, ko Abanyarwanda bategereza igihe gito cyane kuko hari ibitarumvikanwaho kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.

Yagize ati'Navuga ko ibiganiro n'ikipe yo muri Ukraine bigeze nko kuri 90%, ntabwo nahita ntangaza izina ryayo aka kanya kuko hari ibitarumvikanwaho n'impande zombi, gusa icyo nabwira Abanyarwanda ni uko ari ikipe nziza, ikomeye kandi ikina amarushanwa y'i Burayi'.

Kamoso yari amaze imyaka ibiri muri Jiangsu Suning yo mu Bushinwa

Kamoso yahishuye abari kumufasha kugira ngo agere muri iyo kipe iri ku rwego rwiza i Burayi, ndetse anagira inama Abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze ndetse n'abatekereza kuhakina, ko hari ikintu cy'ingenzi badaha agaciro kandi aricyo cyabafasha kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi.

Amakuru InyaRwanda yakuye mu bari hafi y'uyu mukinnyi ni uko Kamoso yamaze kumvikana n'ikipe ya Dynamo Kiev, ndetse akaba agomba kuyisinyira amasezerano y'imyaka itatu muri iyi mpeshyi.

Kamoso ari mu nzira zerekeza i Kiev gukinira Dynamo Kiev

Dynamo Kiev niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Ukraine uyu mwaka, aho yarushije Shakhtar Donesk yayikurikiye amanota 11, ndetse umwaka utaha ikaba izakina UEFA Champions League.

Gukinana n'umukinnyi ukomeye ukomoka muri Ghana, Mubarak Wakaso, hari byinshi byigishije uyu mukinnyi, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Kamoso avuga ko afite inyota yo gutanga umusanzu we mu Mavubi

Indoto za Kamoso zo gukinira Amavubi asanga ziri guharurirwa inzira nyuma yuko umutoza Mashami Vincent agaragaje ko afitiye icyizere cy'abakinnyi bakiri bato.

IKIGANIROKIRAMBUYE NA KAMOSO UGIYE KUBA UMUNYARWANDA UKINNYE MU IKIPE IKOMEYE I BURAYI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106355/exclusive-kamoso-wakinaga-muri-jiangsu-yo-mu-bushinwa-yabonye-ikipe-nshya-i-burayi-ikina-c-106355.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)