Tariki 25/02/2017 nibwo Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagomba kubakwa Hoteli ya FERWAFA, ubu hakaba hashize imyana ine imirimo ihagaze.
Iyi Hoteli y'inyenyeri enye yagombaga kuzura itwaye byibura hafi miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda, ikaba inafite ibyumba 88 izajya yakiririamo abantu batandukanye, ndetse n'amakipe y'igihugu akaba yahakorera umwiherero.
-
- Tariki 25/02/2017 ni bwo Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashyize ibuye ry'ifatizo ahagomba kubakwa Hotel ya FERWAFA
Nyuma y'iyo myaka yari imaze yarahagaze, FERWAFA yatangaje ko iyo mirimo igiye gusubukurwa bitarenze icyumweru. Ni nyuma yo kubona inkunga yavuye muri Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Maroc.
Ni amakuru Kigali Today yahamirijwe na Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel Matiku, aho yavugaga ko banaganiriye n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi ribemerera kuba bakoresha iyo nkunga babonye
Yagize ati “Iriya nyubako yari imaze hafi imyaka ine yarahagaze, imirimo yari igeze kuri 53%, twagombaga kubanza kurangiza amasezerano ya mbere yari ahari hagati y'Abashinwa, Federasiyo ndetse na PRISME yakurikiranaga iyo mirimo, ibyo byarabye birarangira barishyurwa”.
“Nyuma hakurikiyeho gahunda yo gusubukura imirimo, inkunga twarayibonye ya Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Maroc, Miliyoni ebyiri n'ibihumbi 250 mu madolari ya Amerika, binyuzwa muri FIFA na bo batwandikira ko iyo nkunga kuri ubwo bufatanye yabonetse ari yo tugomba guheraho”.
Yakomeje ati “Isoko ryatanzwe ku Bashinwa ni Miliyari ebyiri na Miliyoni 600 Frws kugira ngo icyiciro cya mbere cyo kubaka kirangire ku buryo Hoteli yatangira gukora, ku buryo dushobora kwakira abantu mu byumba birenze 40 bizaba birimo”.
Yavuze kandi ko igikorwa cyo kubaka kizamara amezi 10, ku buryo byibura mu gihe cy'umwaka Hoteli izaba ikora, aha Ferwafa kandi yavuze ko amafaranga yose ahari nta mbogamizi n'imwe bazagira, cyereka iyaturuka kuri rwiyemezamirimo.
Igishushanyo mbonera cya Hoteli ya Ferwafa