FERWAFA yakuyeho urujijo ku ikipe y'abatarengeje imyaka 23 izitabiria CECAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urujijo rwari rwinshi benshi bibaza niba ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 izitabira CECAFA izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha, kuri ubu FERWAFA yemeza ko izayitabira.

Mu cyumweru gishize nibwo umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yari yatangaje ko u Rwanda rwamaze kwiyandikisha nk'igihugu kizitabira iyi CECAFA, ndetse iki cyumweru turimo gusoza ari bwo hazatangazwa abatoza n'abakinnyi bazifashishwa muri iri rushanwa.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo haje inkuru ivuga ko u Rwanda rutariyandikisha ariko umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yari yabwiye urubuga Rwa CAF ko bitarenze tariki ya 23 Kamena(ku wa Gatatu) bazaba bamaze kwemeza niba bazitabira iri rushanwa.

Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Uwayezu Regis yavuze ko bamaze kwemeza ko bazitabira ibijyanye n'abatoza ndetse n'abakinnyi bazifashishwa bimenyekana uyu munsi.

Ati" Tuzitabira twamaze kubyemeza ntimugire impungenge. Abatoza bazatoza iyi kipe, n'abakinnyi bazifashihswa byose biramenyekana uyu munsi."

Mu minsi ishize nibwo haje amakuru avuga iyi kipe izatozwa n'itsinda ry'abatoza bayobowe na Habimana Sosthene Lumumba.

Iri rushanwa rizabera muri Ethiopia kuva tariki ya 3 kugeza 18 Nyakanga 2021.

Bidasubirwaho Amavubi U23 azitabira CECAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yakuyeho-urujijo-ku-ikipe-y-abatarengeje-imyaka-23-izitabiria-cecafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)