Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rivuga ko kuba Stade Regional itarimo gukoreshwa ari uko irimo kuvugururwa kuko nubwo CAF yabahaye uburenganzira ko yemewe kuba yakwira imikino mpuzamahanga ariko yaberetse ibisigaye gukosorwa ari byo birimo gukorwa.
Muri Mata 2021 nibwo CAF yamenyesheje FERWAFA ko nta kibuga ifite cyakwakira imikino mpuzamahanga, ni mu gihe u Rwanda rwiteguraga ijonjora ry'igikombe cy'Isi ryari riteganyijwe muri uku kwezi ariko rizakwimurirwa muri Nzeri 2021.
Imirimo yo kuyivugurura yahise itangira, ku ikubitiro bateye amarangi, bavugurura urwambariro(Dressing Room) aho bashyizemo ibikoresho bishya no mu bwiherero, bashyizemo kandi icyuma gishyushya amazi, guhindura intebe z'abasimbura(bench) n'ibindi n'ibindi.
Nyuma yo gukora ibi byose, FERWAFA yohereje amashusho muri CAF maze muri Gicurasi, Stade Regional isohoka ku bibuga byemewe na CAF kuba byakinirwaho imikino mpuzamahanga.
Nubwo iki kibuga cyemejwe na CAF ntabwo kigeze gikoreshwa muri shampiyona aho byatumye n'amakipe yajyaga agikoresha ajya gutira ibibuga aho nka APR FC yakirira i Huye, Rayon Sports na Police FC zakirira mu Bugesera, AS Kigali yakirira i Muhanga na Gasogi United yakirira mu Bugesera.
Ibi byateye urujijo abantu benshi bibaza impamvu iki kibuga kidakoreshwa cyangwa se niba CAF yarategetse ko kizakinirwaho bwa mbere n'imikino mpuzamahanga, umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa avuga ko n'ubu babishatse cyakoreshwa ariko CAF yababwiye ko nubwo cyemewe ariko hari n'ibindi byakosorwa rero bakaba barashatse ko cyazakoreshwa byaramaze gukosrwa 100%.
Ati'Turi muri gahunda yo gukomeza kubungabunga Stade Regional kugira ngo izakire ijonjora ry'igikombe cy'Isi rizaba muri Nzeri uyu mwaka, nk'uko mubizi uruhushya rwagiye rutangwa mu byiciro binyuranye hari aho baruguhaga ariko bakakubwira ngo ukeneye guhindura ibi n'ibi, ntabwo twari tuzi ko iki gihe kizongerwaho rero turifuza ko n'iki gihe cyakoreshwa hanozwa n'ibyo batweretse.'
'CAF yaduhaye uruhushya n'ubu hari umukino mpuzamahanga twawuhakinira ariko twabonye amahirwe rero tugomba kuyabyaza umusaruro hakanozwa ibyo twasabwe ko byashyirwamo kuko batubwiye ko n'ubwo tubahaye uruhushya ariko mugomba gukosora ibi n'ibi, kuko uriya muhango wo kwemeza ibibuga bizajya biba umunsi k'umunsi.'
Ntabwo yerura ngo avuge ibisigaye ariko amakuru avuga ko n'aho abantu bicara basabwe gushyiramo udutebe kuko hasanzweho ibisima ari byo abantu bicaragaho.