Four Points by Sheraton, Sosiyete nshya y'amahoteli igiye kwinjira ku isoko ry'u Rwanda (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$ mu gihe bwatanze imirimo ku bagera ku 164.000.

Mu guteza imbere uru rwego, igihugu cyashyize imbaraga mu kongera iyubakwa ry'imishinga y'ibikorwa remezo bifasha abakerarugendo kubona serivisi nziza no kugubwa neza mu gihe bari mu Rwanda.

Ibi bikorwa remezo birimo hoteli zigezweho zishobora kwakira ibiganiro, inama n'ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga, ibizwi nka MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events).

Muri uru rugendo u Rwanda rugiye kunguka hoteli y'akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton, iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya hoteli ya Serena ndetse na Marriott.

Iyi hoteli y'inyenyeri enye iri gukorwaho imirimo ya nyuma ndetse nta gihindutse mu minsi itarenze 30 izaba yageze ku musozo.

Ni yo hoteli ya mbere yubatswe na Sosiyete y'amahoteli ya Four Points by Sheraton mu Rwanda, ikazaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye birimo n'igishobora kwakira Umukuru w'Igihugu.

Four Points by Sheraton ni ikigo gikomeye cyane ku rwego rw'Isi kuko gifite hoteli 295 ziri mu bihugu 45, ishami ryayo ry'i Kigali rigiye kwiyongera ku yo gifite mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba muri Kenya na Tanzania.

Iki kigo cyavutse mu 1995 kigenzurwa n'Ikigo cya Sheraton Hotels and Resorts. Mu 1998, yaguzwe na Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. yaje no kuyivugurura mu 2000. Mu 2016, Marriott International yaguze Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. bityo yongera izina rya Four Points by Sheraton mu yandi y'ibigo 32 ikuriye.

-  Imiterere ya Four Points by Sheraton y'i Kigali

Four Points by Sheraton ni hoteli izaba iri ku rwego rw'inyenyeri enye, ikagira ibyumba 154 byubatse mu magorofa 10.

Igice cyo munsi y'ubutaka (basement) cy'iyi hoteli kirimo inzu z'ububiko bw'ibikoresho bizakenerwamo n'ahantu hazifashishwa mu mahugurwa y'abakozi bayo nkuko bigenda ku b'ibigo biri ku rwego rwo hejuru.

Nubwo ari hoteli iri ku rwego mpuzamahanga, yanahaye agaciro umuco w'igihugu yubatswemo kuko aho abashyitsi bazajya bakirirwa, hazaba hatatswe n'imitako ya Kinyarwanda.

Muri iki gice kandi hazaba hari restaurant, akabari kagezweho, igikoni kinini ndetse n'ikindi kizajya gitekerwamo ibiribwa bizajya bihita bitangwa ako kanya.

Muri iyi hoteli hashyizwemo ascenseur ebyiri z'abakiliya, hari n'igenewe abakozi bayo n'inyuzwamo ibicuruzwa n'ibindi bikoresho.

Ku igorofa rya mbere harimo igice kigizwe n'ibyumba byakira inama bitatu, bishobora guhuzwa bikaba icyumba kimwe kimwe cyakwakira abantu 60.

Umwihariko w'iyi hoteli ni uko ibikoresho birimo imbaho zikoze ameza n'inzugi z'icyumba cy'inama zakorewe muri iyi hoteli. Aha kandi hazaba hari ahantu abantu bitabiriye inama bashobora kunywera ikawa mu gihe cy'akaruhuko.

Mu igorofa rya kabiri harimo ibyumba byakira inama bitandatu, hakaba piscine igizwe n'ibice bibiri, birimo iy'abana ndetse n'iyagenewe abakuru.

Iruhande rw'iyi piscine hari gym yo ku rwego rwo hejuru, izaba ifite umwihariko w'uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n'inkuta ahubwo ari ibirahuri. Kimwe n'izindi gym zikomeye ku rwego rw'Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw'impanuka, adashobora gukomereka.

Amafunguro azaba afite gitereka

Kimwe mu bituma hoteli ikundwa harimo serivisi nziza ariko ziba akarusho iyo ziherekejwe n'amafunguro ateye amabengeza.

Muri iyi hotel hateganyijwe ibyumba bibikwamo inyama, imboga n'izindi mbuto ndetse ifite umwihariko wo kugira ibyumba umunani bikonjesha ibirimo imboga n'inyama.

Four Points by Sheraton inafite ahantu hihariye hazakorerwa imigati ndetse n'ahazajya hatunganyirizwa inyama. Inafite igikoni kizajya gikorerwamo pizza, kikazaba cyitegeye ahari piscine.

Inyubako ya Four Points by Sheraton yubatswe na Canon Construction Ltd, iyoborwa na Jack Arslanian akaba akorana na New Century Development ya Hatari Sekoko.

Mu iyubakwa ry'iyi hoteli, ibikoresho byinshi byifashishijwe ni ibyo mu Rwanda mu gihe mu mirimo yo gusoza ariho hatumijwe ibikenerwa hanze y'igihugu nk'ibyo mu gikoni.

Jack Arslanian yabwiye IGIHE ko yubatswe hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga bigenwa n'izi hoteli.

Ati 'Bitwararika ku bintu byose ku buryo bufasha abakiliya kunogerwa na serivisi babona.''

Iyi hoteli ifite ibyumba 20 bisanzwe, hari n'ibirimo ibikoni imbere n'igishobora kwakira Umukuru w'Igihugu kimwe.

Mu minsi 30 isigaye hari kugenzurwa uko ibyuma bitanga amahuhwezi (air conditioners), umuriro, moteri, amazi n'ibindi byose niba bikora neza.

Imwe mu nyungu ibikorwa remezo bigira ku gihugu harimo no gutanga imirimo ku baturage. Mu kubaka iyi hoteli hatanzwe imirimo ku barimo abafundi, abayede, abenjeniyeri biganjemo Abanyarwanda.

Jack Arslanian wagize uruhare mu kuyubaka, hari n'izindi hoteli zo mu Rwanda yakozeho. Yubatse Bisate Lodge mu Majyaruguru, Ubumwe Grande Hotel, Marriott Hotel ndetse yagize uruhare mu kuvugurura One & Only Nyungwe House.

Uyu mwenjeniyeri umaze imyaka itandatu mu Rwanda yishimira ko inyubako zigezweho z'amahoteli zikomeje kwiyongera kandi ziri ku rwego rushimishije.

Yuzuye mu Mujyi hafi ya Serena Hotel na Marriott
Izaba ifite inyenyeri enye iri mu izina rya Sosiyete Mpuzamahanga mu by'amahoteli ya Four Points by Sheraton
Imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa kandi byitezwe ko mu minsi 30 izaba yageze ku musozo
Ibikoresho by'ibanze byamaze gushyirwamo ku buryo mu minsi mike izaba yatangiye imirimo
Abayubatse ni nabo bagize uruhare mu kubaka izindi hoteli zikomeye mu Rwanda zirimo nka Ubumwe Grande Hotel
Byinshi mu bikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka, byakorewe mu Rwanda mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda
Ubwogero bwayo bwamaze gutunganywa
Izaba ifite ibyumba byisanzuye birimo n'igishobora kwakira Umukuru w'Igihugu
Ibitanda byamaze gushyirwamo
Mu byumba bimwe na bimwe, intebe nazo zashyizwemo hamwe na televiziyo
Iyi hoteli yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyakira inama mpuzamahanga n'iwabo wa ba mukerarugendo

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/four-points-by-sheraton-hoteli-nshya-igiye-kwinjira-ku-isoko-ry-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)