Gakenke: Polisi yafatanye abantu litiro 1400 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe -

webrwanda
0

Bafatiwe mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Kabuhoma, bafashwe tariki ya 7 Kamena.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, SSP Gaston Karagire, yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bari mu gikorwa cyo kugenzura isuku mu baturage.

Ati “Twageze muri uriya mudugudu dusanga mu nzu ya Nsengiyaremye na Ntiriyaga hari amajerikani menshi amwe ari hanze andi ari mu nzu. Twaritegereje dusanga yuzuyemo mazutu ingana na litiro 1400, twababajije ibyangombwa bibemerera gucuruza iyo mazutu dusanga ntabyo bafite.”

SSP Karagire yakomeje avuga ko usibye kuba bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko iriya mazutu ishobora guteza impanuka y’umuriro aho batuye.

Ati “Bariya bantu batubwiye ko mazutu bayigura ku bashoferi b’amakamyo noneho bakayicuruza kuri Litiro mu bashoferi b’imodoka na za moto bakoresheje amacupa.”

“Barimo guhombya abacuruzi bafite ibyangombwa, bafite za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli kandi basora. Iriya mazutu ishobora guteza inkongi y’umuriro aho batuye ndetse no mu bacuruzi begeranye.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yakomeje akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu nka bariya kuko baba barimo guhombya Igihugu bacuruza badasora ndetse bashobora guteza inkongi y’umuriro igihe cyose iriya mazutu ihuye n’umuriro.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda Ingingo ya 6 ivuga ko Ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

Umuntu wese uhawe uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho agomba gukurikiza ibiteganywa n’iri tegeko. Nta muntu ukora nk’uhagarariye ufite uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho keretse abiherewe uburenganzira n’uwahawe uruhushya kandi byemewe n’Urwego rubifitiye ububasha.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)