Gasabo: Abana b’abakobwa babeshywa ko ibishishi bivurwa no gusambana -

webrwanda
0

Aba bana bavuga ko bifuza ko ababyeyi babo bajya babigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho kubibahisha kugira ngo bajye babasha kumenya amakuru nyayo y’imibiri yabo.

Ibi babigaragaje ubwo abokobwa 250 bavuka mu miryango itishoboye biga mu GS Gisozi II mu Karere ka Gasabo bashyikirizwagwa impapuro bakoresha bari mu mihango (Pads) na BRD ifatanyije n’umuryango ufasha abana batishoboye n’abo mu muhanda witwa Care and Help.

Bemeza ko ababyeyi babo bagira isoni zo kubigisha ubuzima bw’imyororokere ku buryo ari zimwe mu mbogamizi bahura nazo ndetse ko iyi mwumvire ari imwe mu ituma inda ziterwa abangavu ziyongera.

Ishimwe Kelyne wiga mu wwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye yagize ati “ Tujya duhura n’abantu bakatubwira ko ngo nk’ufite ibishishi aba agomba kubikizwa n’uko yakoze imibonano mpuzabitsina ariko umuntu akabura uwo yabibaza kuko ababyeyi bacu ntabwo bajya batubwira ibyo bintu ku buryo usanga ari nayo mpamvu abana benshi basigaye baterwa inda.”

Nisingizwe Anitha we yavuze ko Leta yagakwiye gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n’imyanya myibarukiro kugira ngo batazajya bagwa mu bishuko.

Ati “ Twumva Leta yajya isaba ababyeyi gutinyuka bakatwigisha ibijyanye n’imyororokere aho kubiduhisha kuko uragenda umuntu akakubwira ngo ibyo bishishi bizakira ari uko usambanye noneho ukaguma mu gihirahiro kuko n’uwo wagakwiye kubibaza ariwe mubyeyi wawe adashora kubikubwiraho.”

Mukangemanyi Mamille GS Gisozi II, nawe yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo b’abakobwa ibijyanye n’imyanya y’imyibarukiro kugira ngo abajya bagwa mu bishuko.

Ati “Turabasaba kuganiriza abana kuko bajya bagwa mu bishuko bagatwara inda zitateganyijwe kubera ko batigeze babasobanurira neza uko imyanya y’imyibarukiro ikora ni ngombwa ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bakaganiriza abana babo n’ubwo ku ishuri babyiga ariko buriya niyo umubyeyi ashyizeho akiwe akakaganiriza umwana umunsi k’uwundi bituma abana b’abakobwa batagwa mu busambanyi.”

Imibare iheruka y’igenzura ku mibereho y’abaturage (Demographic Health Survey) igaragaza ko mu 2020 abana batewe inda bakiri bato ari 19.701, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu bantu bose bafatwa ku ngufu abarenga 2% ari abahungu.

Ni ibintu biteye inkeke ndetse uwashaka yabyita ishyano kuko uko imyaka igenda ihita ibibazo nk’ibi bigenda byiyongera.

Abana barifuza ko ababyeyi bajya babigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)