Ahagana saa tatu z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, nibwo uyu musore yakubitiwe ahitwa Zindiro agirwa inoge. Yafashwe ari kwiruka amaze gushikuza telefoni umukobwa bari bahuye.
Abamufashe bahise batangira kumukubita ibipfunsi mu maso n'inkoni munsi y'ibirenge ku buryo byaje no kumuviramo kunanirwa kugenda.
Yavuze ko impamvu yari yibye iyo telefone, yashakaga amafaranga y'ubukode bw'inzu.
Ati 'Ikintu cyanteye kwiba ni inzara n'aho ubundi ntabwo nari nsanzwe niba, ahubwo n'uko nari maze iminsi i Mageragere noneho kuko kuva navayo ndi mu bushomeri bwo kubura ahantu mba no kubona ibyo kurya nibyo byatumye niba.'
Yongeyeho ko iyi telefone yari kuyigurisha ibihumbi 30 Frw gusa kugira ngo akuremo amafaranga yo kwishyura inzu n'ayo kurya.
Umwe mu basore bafashe uyu mujura yabwiye IGIHE ko bamukubise kugira ngo acike ku ngeso yo kwiba abantu abategeye mu nzira.
Ati 'Twari turi hariya twumva umukobwa aratatse ngo barayitwaye barayitwaye nibwo twamwirutseho duhita tumufata bamwe muri twe baramukubita kugira ngo acike ku ngeso yo gushikuza abantu telefone zabo.'
Nyuma yo gufatwa amaze kwiba telefone no gukubitwa yahise abanyerondo nabo bamushyikiriza Polisi.