Gatsibo: Amayobera ku musore wapfuye amaze kuryamana n’umukobwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 20 Kamena 2021, yaguye mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatandatu, uyu musore yari yararanye n’uyu mukobwa bivugwa ko bari basanzwe bakundana, gusa ngo ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina uyu musore ashobora kuba yarafashe imiti ivugwaho kongera ubushake mu gukora iki gikorwa.

Uwatanze amakuru avuga ko aba bombi baryamye, bucyeye mu gitondo, umusore abyuka agiye hanze ahita yitura hasi yitaba Imana. Bikekwa ko iyo miti yari yafashe mbere yo gukora icyo gikorwa cyo gutera akabariro ariyo yatumye agwa hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Kantengwa Mary, yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye ari uko uwo musore yapfuye ariko ibindi biri gukurikiranwa na RIB.

Ati “Amakuru nahawe ni uko uwo muntu yapfuye. Ibindi ni RIB iri gukurikirana icyo kibazo.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu uyu mukobwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory.

Yakomeje agira ati “Umurambo n’ibimenyetso byatoraguwe aho baraye, byajyanywe gukorerwa isuzuma rigamije kureba icyaba cyishe uriya musore. Kugeza ubu umukobwa yafashwe, hari gukorwa iperereza.”

Dr Murangira yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ahubwo bategereze ibisubizo bigaragazwa n’iperereza hashingiwe ku kiva mu bipimo bya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

I Kabarore haravugwa umusore wapfuye mu buryo bukomeje kuba amayobera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)