Gatsibo: Murekatete yituye hasi ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kamena 2021, bibera haruguru y'aho abagenzi bategera imodoka mu mudugudu wa Kabarore ya mbere, Akagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolée, avuga ko amakuru bayamenye bayahawe n'abakozi ba Keza Saloon (Inzu y'ubwiza) bihutira kuhagera ndetse bamutwara kwa muganga ariko biranga arapfa.

Ati “Bampamagaye ndetse banabwira na Police turaza tumutwara ku kigo nderabuzima cya Kabarore, ariko mu gihe abaganga bageragezaga, banashaka uko bamuha transfert yahise abagwa mu maboko”.

Urujeni avuga ko uwo mubyeyi ashobora kuba yazize indwara ya diyabete akurikije ikizamini cyafashwe n'abaganga.

Agira ati “Urebye ni diyabete yari arwaye kuko abaganga bakimwakira bihutiye kumupima basanga isukari yazamutse cyane bikabije. Gusa twese twababajwe ni ukuntu yatuvuyemo byihuse, abaganga bakigerageza ariko ni uko umunsi we wari uriya”.

Ntibizwi niba Murekatete Chantal yari mu rugendo runaka cyangwa yari aje gutunganya imisatsi kuko yaguye imbere y'inzu itangirwamo iyo serivise.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)