Gatsibo : Umusore yapfuye ari gutera akabariro n'umukobwa bakundanaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yapfuye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, ubwo yari yasuwe n'uriya mukobwa bakundanaga aho yari asanzwe aba acumbitse ubundi bakaza kwishimisha batera akabariro undi akaza kuhasiga ubuzima.

Umukobwa we yahise atabwa muri yombi ubu akaba ari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kugira ngo akorweho iperereza ku bijyanye na ruriya rupfu rw'uwari umukunzi we.

Umwe mu baturage bo muri uriya Mudugudu avuga ko aba bari bamaze iminsi bari mu rukundo, umukobwa yajyaga aza kumusura bakamara umwanya bari mu nzu baganira amabanga y'urukundo rwabo.

Uyu muturage akomeza avuga ko ku cyumweru uyu musore yazindutse yiteguye umukunzi we bikarangira bumvise ko yitabye Imana ubwo bishimishaga.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.

Yagize ati 'Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y'urupfu rw'uwo musore w'imyaka 20.'

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard akomeza avuga ko umukobwa bari kumwe mu buriri nyuma umusore agapfa.

Avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.

Ati 'Ibindi bizaboneka mu iperereza ryatangiye'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umusore-yapfuye-ari-gutera-akabariro-n-umukobwa-bakundanaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)