Gen. M. Muganga ashobora kurekura ubuyobozi bwa APR ati "hazaza undi igihugu gifite abajenerali benshi" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nteko rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, Lt Gen Mubarakh Muganga wagarutse kuri bimwe mu biranga ikipe ya APR yaje ahagarariye dore ko ari umuyobozi wayo.

Yavuze ko hari abakinnyi batatu b'iyi kipe bamaze kugurishwa, bashobora gukurikirwa n'abandi barindwi nubwo ateruye ngo avuge amazina yabo bose.

Ati 'APR FC imaze kugurisha abakinnyi batatu hari n'abandi barindwi bari mu nzira bagenda. Buri umwe igiciro cye ni €130.000. Umupira kuba waba ubucuruzi birashoboka, kandi abana b'Abanyarwanda barashoboye.'

Bamwe mu bakinnyi bavuzwe ko bazerekeza hanze y'u Rwanda ndetse banamaze gusinyira amasezerano amakipe yabaguze, ni Byiringiro Lague uzerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, Manzi Thierry bivugwa ko azerekeza muri Georgia mu Cyiciro cya mbere na Omborenga Fitina uri kuvugwa muri Simba SC.

Abandi bakinnyi bivugwa ko bazasohoka muri iyi kipe berekeza gukina hanze y'u Rwanda ni Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Nsanzimfura Keddy na Imanishimwe Emmanuel.

Lt Gen Mubarakh Muganga uherutse kuzamurwa mu mapeti mu ngabo z'u Rwanda agahita anahabwa inshingano nshya zo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, yavuze ko akazi kari ku mubana kenshi.

Yagize ati 'Umwanya uri kugenda umbana muto. Muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n'undi General, igihugu gifite abajenerali benshi.'

Lt Gen Mubarakh Muganga wari wabaye Chairman wa APR FC muri Mutarama 2021, yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame wamuhaye ziriye nshingano nshya zo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Gen-M-Muganga-ashobora-kurekura-ubuyobozi-bwa-APR-ati-hazaza-undi-igihugu-gifite-abajenerali-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)