Ghana igiye gutangiza uruganda rukora ’Chocolat’ mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ghana ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bihinga cacao [imbuto zikorwamo chocolat], kuko izirenga 50% zikoreshwa ku Isi yose zituruka muri Ghana na Côte d’Ivoire.

Uruganda iki gihugu kizatangiza mu Rwanda ruzajya ruzana cacao itunganyije neza, yaba ifu, umushongi wayo cyangwa se imbuto zayo kugira ngo zikorweho Chocolat mu Rwanda n’ibindi.

U Rwanda na rwo ruzajya gushora imari muri Ghana, aho ruzatangiza uruganda rukora umuti wica udukoko ukozwe mu bireti, uzajya wifashishwa mu bworozi, ubuhinzi n’ibindi.

Ghana News yatangaje ko iri shoramari hagati y’ibihugu byombi rizafasha kugabanya amafaranga yatangwaga ku bwikorezi bw’ibicuruzwa byamaze gutunganywa, ahubwo bitunganyirizwe hafi y’abaturage.

Ubwo itsinda ry’abanyarwanda 32 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, ryasuraga Ghana kuva tariki 13 kugeza 20 Kamena, impande zombi zaganiriye ku mahirwe ahari mu bihugu byombi ajyanye n’ishoramari ndetse n’ubukerarugendo.

Kageruka yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije ko bigiye gukora ubushakashatsi kuri izi nganda bigiye gutangiza ari urutunganya ibireti muri Ghana ndetse n’urutunganya cacao mu Rwanda.

Yagize ati “Kugira ngo tworoshye isoko hagati y’u Rwanda na Ghana, turasaba ko aya masezerano y’ubufatanye bwo gutunganya ibi bicuruzwa ku mpande zombi yasinywa mu buryo bwihuse.”

Ubwo itsinda ry’abayobozi ba Ghana ryagiriraga uruzinduko mu Rwanda kuva tariki 14 kugeza 20 Werurwe 2021, ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Mu bindi byemeranyijwe harimo guteza imbere uburezi, ubugeni, ingendo, ubukerarugendo n’amahoteli, umuco n’ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga ku ruhande rwa Ghana, Afua Asabea Asare, yavuze ko ubu bufatanye bw’ibihugu byombi ari itangiriro ry’urugendo mu gushaka amahirwe y’ahandi hashorwa imari.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr Aissa Kirabo Kacyira, yashimiye iki gihugu ku bwo kwakirana yombi abanyarwanda, avuga ko igihe kigeze ngo agaciro ka Afurika gahabwe intebe, bikazatuma Isoko Rusange rya Afurika ritera imbere.

Ibiganiro bigamije guteza imbere ishoramari n'ubukerarugendo hagati y'u Rwanda na Ghana birakomeje
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko amasezerano y'ubufatanye yasinywa vuba ibikorwa bigatangira
Mu gihe gito mu Rwanda haratangira ruganda rukora chocolat



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)