Ubu buzima ni bwo babayemo umunsi ku wundi nyamara siko byahoze, kuko bari basanzwe batuye muri Uganda n’ababyeyi babo baza kugira ibyago se arapfa umuruho utangira ubwo.
Bavuga ko nyuma y’urupfu rwa se nyina yababwiye ko bakwiye kujya mu Rwanda kuko ari ho akomoka, gusa yaje kubasiga ababwiye ko agiye kubikuza amafaranga barategereza baraheba.
Mu kiganiro bagiranye na Radio 1, bavuze ko bavanye na nyina i Kampala bagiye kuba mu Karere ka Gicumbi bahageze nyina abasiga mu icumbi bari bahawe
n’umukecuru wabakiriye, ababwira ko agiye kubikuza amafaranga ariko baramutegereza baraheba maze wa mukecuru yimutse bigira mu muhanda.
Umwe yagize ati “Twabaga muri Uganda papa ararwara, arapfa, mama aravuga ngo sinabasiga i Kampala mwenyine, atuzana ino aha adushyira ahantu mu nzu aravuga ngo agiye kubikuza kugeza n’ubu ntaragaruka.”
Yakomeje avuga imibereho iteye agahinda babamo mu buzima bwa buri munsi, asaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bakabona aho kuba.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gicumbi, Mujawamariya Elisabeth, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba bana batari bakizi ariko kigiye gukurikiranwa bagashakirwa aho kuba bagasubizwa no mu ishuri.
Ati “Icyo kibazo ntitwari tukizi kuko hari abana baba bari mu muhanda, ubu rero tugiye kugikurikirana tureba niba nta muryango bafite tubashakire uko babaho. Bagomba no gusubira mu ishuri ubwo ni uburenganzira bwabo.”
Abana bajya mu buzima bwo mu muhanda usanga kenshi baba bafite ibibazo byo mu miryango bakomokamo, iyo badakurikiranwe bakuza ingeso mbi zangiza ahazaza habo n’ah’igihugu muri rusange.