Gicumbi: Abana batatu birera birirwa basembera, Gitifu yabagiriye inama yo kugurisha isambu bagasana inzu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango w’aba bana batatu barebererwa na Niyonshuti kuko ariwe mukuru muri bo, utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyeru mu Murenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi.

Ababyeyi babo babasigiye inzu nayo itameze neza none kuri ubu yabasenyukiyeho bituma babayeho mu buzima bwo gucumbika bituma ubuzima butaborohera bitewe no kutagira aho kuba.

Ni nyuma yo gutandukana n’umwe mu bo mu muryango wabo wari ubacumbikiye bakajya muri iyo nzu ariko bakaza gufata icyemezo cyo kujya gucumbika mu baturanyi kuko yari igiye kubagwaho.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyonshuti yavuze ko nta bushobozi bwo kwisanira inzu we n’abavandimwe be bafite.

Ati “Ubuzima bwo kutagira aho tuba ntibutworoheye, inzu yacu irashaje cyane ntitwajya kuyibamo, ujya gucumbika ahantu none ejo bakakwirukana ukabura aho werekeza. Ndi umunyeshuri kandi hari n’abavandimwe banjye babiri ndera bityo ubuzima bukarushaho kutatworohera kuko nta wagucumbikira ngo akumenyere byose ukeneye.”

Niyonshuti avuga bitabaje Umurenge ukabagira inama yo kugurisha isambu nto basigiwe n’ababyeyi babo ngo basane inzu kandi ariyo ibatunze.

Ati “Umuyobozi w’Umurenge yatugiriye inama yo kugurisha agasambu gato twasigiwe n’ababyeyi ngo twisanire inzu. Ubwo se ko ako gasambu ko ariko kadutunze twakagurisha tukabaho dute koko? Tubonye ubufasha inzu yacu ikubakwa byadufasha, ntitwazongera kubaho ducumbika mu ngo z’abantu kandi ubuzima bwarushaho kugenda neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Rusizana Joseph, avuga ko ikibazo cy’aba bana akizi ndetse ko yabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo bisanire inzu.

Ati “Ni byo abo bana ikibazo cyabo ndakizi, nari nabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo tubafashe kuko iyo nzu si iyo kubamo yubakishije ibiti kandi iranashaje. Ntitwigeze tubamagana, tugiye gushaka uburyo twabakemurira ikibazo vuba.”

Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, avuga ko icyo kibazo ntacyo azi, yizeza ko agiye kugikurikirana.

Ati “Icyo kibazo cy’abo bana ntacyo tuzi, ariko ntibyagakwiye ko batugana ngo badutakambire tubone kumva ikibazo cyabo, ni abana badafite ubushobozi kuko ubwabo nabo bakwiye kurerwa. Ngiye gushaka uburyo navugana n’uwo mwana turebe uburyo twabafasha kubabonera icumbi vuba.”

Ku kibazo cyo kuba baregereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko bukabamagana yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko atabizi, yongeraho ko bidakwiye ko umuyobozi yasubiza umwana gutyo kuko aba atarabona uburyo bwo kwishakamo ubushobozi.

Muri aba bana, babiri ni abakobwa b’imyaka 22 na 20 na musaza wabo w’imyaka 17. Ababyeyi babo bitabye Imana mu 2004 bajya gucumbika kwa nyirarume wa nyina waje kubirukana mu 2020, kuri ubu umwe acumbitse mu baturanyi.

Niyonshuti Immaculée yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, ni imfubyi ibana n'abavandimwe babiri arera
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yijeje ko ikibazo cy'abana badafite aho kuba agiye kugikurikirana
Abana batatu birera birirwa basembera nyuma y'uko inzu basigiwe n'ababyeyi yenda kubagwaho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)