Gisagara : Ambasaderi wa Israel yagabiye inka abaturage 20 imwe ihita ibyara ihabwa umubyeyi wonsa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bagabiwe na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, ni imiryango 20 ituye mu Murenge wa Musha n'uwa Ndora mu Karere ka Gisagara.

Eugénie Muhoza ufite uruhinja rwe rw'amezi abiri, ni we wahise atombora inka yabyaye, avuga ko ari ibyishimo bije mu bindi, ati 'Ni umugisha uturutse muri Isiraheli nk'uko Ambasaderi yabivuze."

Uyu mubyeyi uvuga ko uretse kuba iyi nka ye izamufasha kurera umwana we, avuga ko izanamufasha gutera imbere kuko hari abaturanyi asanzwe abona bari gutera imbere babikesha inka borojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari ubwa kabiri batanze inka mu Rwanda, ko iza mbere bazitanze muri Nyamasheke.

Yabwiye abashyikirijwe inka ati "Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihuse tuzagera ku ntego y'ubukire."

Yavuze ko Igihugu cye kizakomeza kuba hafi abaturage bo muri kariya Karere ka Gisagara.

Yagize ati 'Twiteguye guzasangiza aka karere ibyo tubarusha haba mu bijyanye n'ubuhinzi, gucunga neza amazi bigeza ku musaruro mwiza, kwita ku musaruro, n'ibindi.'

Jérôme Rutaburingoga uyobora Akarere ka Gisagara, yashimiye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam kuba umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry'Akarere kuko ziriya nka yahaye abatishoboye zizabafasha kuva mu kiciro kimwe bajya mu kindi.

Yavuze ko 90% by'abatuye kariya Karere batunzwe n'ubuhinzi, ku buryo ziriya nka bahawe zizabafasha no mu kubona ifumbire yo kuzamura umusaruro wabo.

Yagize ati 'Iyo ufite inka uri umuhinzi biroroshye kugura igare, wagura moto, cyangwa n'imodoka.

Mu Karere ka Gisagara habarwa inka ibihumbi 14 na 500 ku buryo ubu abagatuye nibura 42% boroye inka.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Gisagara-Ambasaderi-wa-Israel-yagabiye-inka-abaturage-20-imwe-ihita-ibyara-ihabwa-umubyeyi-wonsa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)