Goma: Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basuye ahangijwe n'iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aherekejwe na Perezida Tshidekedi wamwakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basuye agace kangijwe n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ku itariki 22 Gicurasi 2021.

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Tshisekedi basobanuriwe n'umuyobozi w'ikigo gishinzwe gukurikirana iruka ry'ibirunga OVG, ibigendanye n'ibirunga n'iruka ryabyo muri ako gace.

Abaturage benshi bari baje kwakira Perezida Kagame ku mihanda bakaba bavugaga mu kirwanyarwanda ngo "urakoze", ijambo bakunze gusubiramo bitewe n'uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)