Guhezwa ku makuru, kimwe mu bizitiye abafite ubumuga bashaka kwisanga mu by’ubuzima bw’imyororokere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu kiganiro Waramutse_Rwanda cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa Kane, cyagarukaga ku iterambere ry’urubyiruko rufite ubumuga n’imikoranire yarwo n’imiryango ibishinzwe.

Nubwo abafite ubumuga hari ingingo zimwe na zimwe ziba zidakora neza, ni abantu nk’abandi bafite imibiri ikora neza kugeza no ku bijyanye no kororoka.

Icyakora si kenshi bisanga mu biganiro bigamije kwigisha ku bijyanye n’imyororokere nko kuboneza urubyaro, kwirinda inda zitateganyijwe, kumenya uburenganzira bwabo mu by’imyororokere n’ibindi.

Umuyobozi w’Umuryango Uwezo Youth Empowerment uharanira guteza imbere Uburenganzira n’impinduka by’Abafite Ubumuga cyane cyane ku rubyiruko, Bahati Omar Satir, yavuze ko nubwo hari bike bashyiramo imbaraga mu bijyanye no kwigisha abafite ubumuga ubuzima bw’imyororokere, hagikenewe ubufatanye bw’inzego zose.

Yavuze ko amakuru ku buzima bw’imyororokere ari ingenzi cyane ku rubyiruko muri iki gihe, icyakora ngo ni amahirwe abafite ubumuga badakunze kubona.

Ati “Muri rusange amakuru ntayo bafite. Tunagendeye ku buryo amakuru atangwamo, aho atangirwa n’abayatanga n’inzira zose acamo, hari amakuru atangwa ku maradiyo anyuranye, ibiganiro bijyanye n’imyororokere ku rubyiruko bibashishikariza wenda gusobanukirwa imikorere y’ubuzima bwabo. Niba ari abakobwa bakeneye kumenya igihe cy’uburumbuke, igihe bagomba kwirinda ibishuko, niba biciye kuri radiyo harimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntabwo ari bubyumve.”

“Niba kandi ari ibiganiro byahuje urubyiruko hari utashoboye kugerayo kabone nubwo yaba afite ubumuga ahora aryamye, ntabwo bizamubuza ko hari wenda uzamusagarira bitewe n’imyumvire afite.”

Yavuze ko abafite ubumuga hari n’abantu bafite imyumvire mibi kuri bo, bakaba babahohotera bitwaje ko bafite ubumuga cyangwa se bababwiye ko hari icyo kubahohotera byabakiza.

Bahati yavuze ko kubera iyo mpamvu hakwiriye uburyo buhoraho abafite ubumuga mu byiciro byose bahabwamo amakuru ku myororokere n’uburenganzira bwabo.

Ati “Kubera igihe kinini babayeho bumvishwa ko ntacyo bashoboye, biragoye ko uyu munsi ashobora kuba yatinyuka akumva ko ashishikajwe no kuba yamenya uko umubiri we ukora, ko niba ari ukwirinda za nda zidateganyijwe cyangwa kuboneza urubyaro na we yajya muri uwo murongo.”

Yakomeje agira ati “Nta gitangaza ko niba wenda ari umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ashobora kujya kwa muganga bakibanda ku bumuga afite kurusha uko bamuha serivisi. Niba agiye kwipimisha ngo arebe ko yaba atarasamye ku mpamvu iyo ari yo yose, bakaba bashobora kumutinza bamubaza niba afite inshuti, niba yakora imibonano mpuzabitsina nk’abandi […] ku buryo wa muntu ashobora kwiheza ntiyongere kujyayo.”

Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga mu nzego zose ku buryo mu gihe hashyizweho porogaramu zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, abafite ubumuga nabo batekerezwaho.

Iyakaremye Théogene w’imyaka 32 ni umwe mu bafite ubumuga wafashijwe kwiteza imbere. Yize amashuri kugeza muri Kaminuza ndetse ubu ni umukozi wa kimwe mu bigo mpuzamahanga gikorera mu Rwanda.

Uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe, avuga ko kwiga kwe kwari kuzuyemo ingorane ariko ko kwigirira icyizere aribyo byamubereye imbarutso yo gukomeza kujya mbere.

Yavuze ko iyo atagira abagiraneza nka Uwezo bamwumvisha ko ashoboye, bitari kumworohera.

Ati “Bamfashije kwiyakira. Bampaye inshingano, twasuraga abana mu ngo, ku mashuri, tukabigisha uburenganzira bwabo ariko tubigisha uko bagomba kubuharanira aho bwabangamiwe. Byamfashije kwiyakira binamfasha kuba nakwikorera ubuvugizi.”

Yavuze ko ari nabyo bikenewe ngo uburenganzira ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere bigere ku bafite ubumuga, kuko kutabimenya bikomeza gutuma biheza kandi bashoboye.

Ati “Iyo utabashije kubona umuntu ugufasha nk’ufite ubumuga uriheza, iyo wamaze kwiheza nta kindi ushobora gukora giteza imbere ubuzima bwawe.”

Leta y’u Rwanda iherutse kwemeza politiki nshya y’abantu bafite ubumuga igamije kubafasha kwisanga no kugira uruhare muri gahunda zose z’igihugu no kubaho ubuzima bubahesha agaciro. Ni politiki izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, ikaba izashorwamo asaga miliyari 41 Frw.

Urubyiruko rufite ubumuga ntirworoherwa no kubona amakuru ku buzima bw'imyororokere
Bahati Omar asanga urubyiruko rufite ubumuga rukeneye kwitabwaho byihariye mu gihe cy'inyigisho ku buzima bw'imyororokere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)