Guhinga urumogi mu Rwanda byemewe bidasubirwaho; icyo wamenya ku mabwiriza abigenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryemeje bidasubirwaho umushinga wavuzwe byeruye mu Ukwakira 2020 ugamije kwemeza ikoreshwa ry’urumogi mu bikorwa bijyanye n’ubuvuzi mu Rwanda.

Ku wa Mbere, tariki 12 Ukwakira 2020, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi birimo n’urumogi.

Icyo gihe hari hasigaye kwemeza iteka rya Minisitiri rihamya uko ubwo buhinzi buzajya bukorwa na cyane ko urumogi rusanzwe rufatwa nk’ikiyobyabwenge gikomeye mu gihugu.

Iri teka ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho; itangwa ry’uburenganzira bwo guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi n’amabwiriza y’umutekano ajyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Ni bande bazemererwa uruhushya?

Umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi ni we uzajya ahabwa uburenganzira bwo kuruhinga.

Uruhushya ruzajya rutangwa ni urwo guhinga, icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa.

Ikindi ni icyemezo cyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa cyo kimwe n’uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Hari kandi icyemezo cyo gutumiza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi; icyo kohereza mu mahanga urumogi n’ibirukomokaho; icyo kwandikisha urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe cyo kimwe n’uruhushya rw’ubushakashatsi.

Ku muntu wemerewe uruhushya rwo guhinga azaba yemerewe gukora uturemangingo ndangasano; gushyiraho pepiniyeri; guhinga no kurusarura.

Iri teka rivuga ko uwahawe uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibirukomokaho yandikisha buri bwoko bw’urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe neza mu rwego rubifitiye ububasha, akabiherwa icyemezo.

Ahazahingwa urumogi hazashyirwa uburinzi

Iri teka rigena ko umuntu uzajya wemererwa guhinga urumogi, azashyira uruzitiro rw’ibice bibiri aho ruhinze kandi hakabaho irondo rihoraho.

Umutekano uzajya ucungwa na sosiyete yemewe itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

Ikindi kandi hagomba kuba hari Camera zicunga umutekano n’iminara ifasha muri icyo gikorwa. Hagomba kuba hari kandi ibimenyetso bimyasa; itumanaho rigenzurwa n’ibindi bikorwa bituma haba ahantu hacunzwe neza.

Ibihano ku barenze ku mabwiriza

Mu bihano biteganyijwe ku bantu barenga ku mabwiriza yashyizweho mu ihinga n’ihingwa ry’urumogi harimo kuba uruhushya uwaruhawe ashobora kurwamburwa by’agateganyo cyangwa se rugahagarikwa.

Harimo kandi gucibwa ihazabu ku muntu wakoresheje uruhushya yahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyo hazabu ishobora guhera kuri miliyoni 1 Frw ikagera kuri miliyoni 50 Frw.

Uruhushya ruzajya rutangwa, ruzaba rufite agaciro mu gihe cy’imyaka itanu hanyuma rwongere ruvugururwe.

Uyu mushinga wari umaze igihe kinini utekerezwaho

Iri teka ryemejwe mu 2021, ni umushinga umaze igihe kinini wigwaho neza. Amakuru IGIHE ifite ni uko mu myaka ya 2017, igihugu cyashatse kugerageza kureba uburyo urumogi rwahingwa, maze abantu bumva babifitiye ubushobozi bakandika basaba gutangiza ubwo bushabitsi mu Rwanda.

Icyo gihe ntabwo byahise bikorwa ahubwo uwo mugambi wahise usubikwa kugira ngo bibanze binozwe, ku buryo rwazahingwa mu nzira zinyuze mu mucyo kandi zateguwe neza, zitarimo akavuyo cyangwa se abantu batabifitiye ubushobozi.

Ibihugu bigera kuri 45 byo hirya no hino ku Isi biri mu buhinzi n’ubucuruzi bw’urumogi, muri byo harimo bitandatu byo muri Afurika aribyo Afurika y’Epfo, Ghana, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho.

Urumogi rukorwamo imiti myinshi yifashishwa kwa muganga cyane ko rwifitemo ikinyabutabire cyitwa cannabinoids, cyifashishwa mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye zirimo kubabara mu ngingo igihe umuntu arwaye cyangwa se rugakoreshwa mu kurwanya iseseme cyangwa kuruka ku murwayi wa Cancer.

Muri iyo miti hari uwitwa Sativex, ukoreshwa bapuriza mu kanwa, ndetse ukavura ububabare n’ubumuga bw’ingingo, ndetse uyu muti unakoreshwa mu kugabanyiriza ububabare abantu bakuru bazahajwe n’indwara ya cancer.

Hari kandi umuti witwa Dronabinol / Marinol ukoreshwa mu kuvura iseseme no kuruka ku murwayi uvurwa Cancer ndetse ukanongera ubushake bwo kurya ku murwayi wa SIDA, uyu muti unakoreshwa ugabanya uburibwe bwo mu ngingo.

Kanda hano usome iri teka

Mu bindi bihugu, imirima ihingwamo urumogi ni uku iba iteye

Izindi nkuru wasoma:

U Rwanda rwinjiye mu bucuruzi bw’urumogi; Isoko ryarwo mpuzamahanga ryifashe rite?

Hasobanuwe amabwiriza akaze azagenga ihingwa ry’ibimera by’ubuvuzi mu Rwanda birimo urumogi




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)