Guma mu Karere itumye Nyabugogo ikubita iruzura kubera abashaka kujya mu Ntara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibyari bisanzwe ko mu minsi isanzwe abantu bangana gutya bazindukira muri Gare ya Nyabugogo bajya gutega imodoka ubundi bisanzwe biba mu bihe by'iminsi mikuru ubwo abantu benshi baba basanga imiryango yabo ngo bajye kuyisangira mu bice byo mu Ntara.

Mu minsi yashize ubwo hafatwaga ingamba za Guma mu rugo cya guma mu Karere/mu Mujyi wa Kigali, hari benshi bahitaga berecyeza mu bice by'Intara barimo ababaga basanzwe bafite imirimo yabaga yahagaritswe.

Hari kandi n'abavuga ko basanzwe bafite imirimo bakora muri Kigali bagataha mu Ntara ku buryo gufunga ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali bibangamira akazi kabo.

Muri aba bari gutega imodoka ziberecyeza mu bice by'Intara, barimo abari baje gusura imiryango yabo mu Mujyi wa Kigali bakaba banze ko gahunda ya Guma mu Karere/mu Mujyi wa Kigali ibasanga muri Kigali bakazabura uko bataha.

Hari kandi n'abavuga ko basanzwe bataha muri Kigali ariko bakajya gushakishiriza imibereho mu bice by'Intara, bakavuga ko kuba bafunze ingendo zihuza Kigali n'Uturere bikomye mu nkokora akazi kabo bakaba bahisemo kujya kuba bari mu miryango yabo mu Ntara kuko ubuzima bw'i Kigali buhenze.

Mugabo Fulgence uvuga ko asanzwe arangura inkweto akajya kuzicururiza mu Ntara, akaba abona ko ubucuruzi bwe bugiye guhagarara kubera gahunda ya Guma mu Karere.

Yagize ati "Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Guma-mu-Karere-itumye-Nyabugogo-ikubita-iruzura-kubera-abashaka-kujya-mu-Ntara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)