TVET Youth challenge irushanwa ryateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, kubufatanye na Ministeri y'Uburezi, TVET na UNDP, iterwa inkunga na KOIKA ikigo cy'abanyakoreya, muguteze imbere impano z'abana b'uRwanda bakora ubukorikori.
Iri rushanwa rya teguwe mu bigo bigera kuri 15 mugihugu hose, aho muri ibyo bigo byatoranyijwe byose uko ari 15 hatoranyijwemo imishinga itandatu yahize iyindi muri buri kigo.
Umushinga wahize iyindi muri buri kigo mu byatoranyijwe wahembwe ibihumbi 800 by'amafaranga y'uRwanda (800,000frw), uwabaye uwakabiri uhembwa 700frw, bagenda barushanya 100,000frw kugeza ku mushinga wabaye uwa gatandatu wabonye igihembo cy'ibihumbi 300frw.
Umushinga wabaye mwiza cyane muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ni umushinga w'umwana w'Umukobwa ukiri muto.
Uwo mushinga akaba ari uwo gutunganya impu akazibyazamo ibintu bitandukanye harimo udukapu twiza tw'abari n'abategarugori, udukomo two kwambara ku maboko, ndetse n'ibindi byinshi byiza.
IMIRASIRE yaganiriye na Patience Gisele Uwizeyimana umunyarwandakazi wiyemeje kuba rwiyemezamirimo hanyuma atubwira uburyo yinjiye muri gahunda yo gutunganya impu akazibyazamo ibintu byo kwifashisha na buri wese maze agira ati
"Ibi bintu nabyinjiyemo cyera kandi mbikunze, nakundaga kuboha forali (izo bifubikisha mu ijosi) n'utundi tuntu dutandukanye, murumvako ari ibintu nakundaga. Naje kujya ndeba video zitandukanye kuri YouTube cyane cyane ibintu bijyanye n'ubukorikori, nyuma nza kubonako bishoboka ko nanjye nabikora ni uko ntangira kubyigana, aho nahereye mu gukora inkweto zikoze mubudodo nziha babyara banjye (Cousine). Bambwiye ko ari byiza, batangira kajya bampa komande (Commande) ngo mbakorere utundi noneho ntangira kubasaba amafaranga yo kugura ibikoresho gusa. Mbonye bakomeje kubikunda mbonako nabivanamo business. Nyuma rero nkurikije inama abayobozi b'igihugu cyacu bakunda kugira abana b'abakobwa ko dushoboye cyane cyane nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, niyumvishemo ubushobozi nibwo natangiye gukora nshaka kwigira maze ntangira kubyaza impu umusaruro doreko benshi baba batazitayeho."
Gisele, ubu ni umukobwa wiga ibijyanye n'imicungire ndetse na business.
Nyuma y'uko umushinga wo gutunganya impu, ukavamo umugati ubu afite intego yo kwegukana umwanya wa mbere kurwego rw'igihugu.
Biteganyijwe ko abanyeshuri batandatu batsinze muri buri kigo bazajya muri Bootcamp gutozwa uko bazanoza imishinga yabo ndetse banagirwa inama zitandukanye zabafasha guteza imbere imishinga yabo mu rwego rwo kwiyubakamo ubushobozi.
Iri rushanwa rya TVET Youth Challenge rizahemba imishinga 70, yose hamwe uko yatsinze izatwara akayabo ka miliyoni 61 z'amafaranga y'u Rwanda (61,000,000frw) naho umushinga uzaba mwiza kurwego rw'igihugu uzahabwa miliyoni ishanu (5,000,000frw).
Source : https://imirasire.com/?Gutunganya-impu-akazibyaza-umusaruro-byamuhesheje-igihembo-cya-mbere