Guverineri Gasana yasabye urubyiruko gukura isomo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri ibihumbi 25, hakaba haranashyinguwe indi mibiri icyenda yabonetse umwaka ushize.

Iyo mibiri irimo itatu yakuwe mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera ahari hagiye kubakwa amashuri ndetse n’indi yagiye ikurwa mu mirima y’abaturage.

Guverineri Gasana yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko byatewe na politiki mbi yimakajwe na leta yari iriho ikanabiba amacakubiri mu banyarwanda bituma babura ubumwe.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiriye gukura amasomo mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo kuko ari rwo ejo hazaza h’igihugu.

Ati “Kwibuka amateka yacu ni ngombwa kuko iyo twibutse tubona byinshi, tukiga byinshi, tukamenya byinshi ndetse tukahakura n’amasomo menshi by’umwihariko urubyiruko. Ni byiza ko babimenya kuko ni bo bari inyuma yacu bazasigara bayoborana ubuhanga n’ubushishozi na politiki nziza igeza abanyarwanda aheza.”

Guverineri Gasana yavuze ko umuhigo w’abanyarwanda bose kuri ubu ari uko nta Jenoside izongera kubaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.

Ati “Kwibuka ni uguha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, ni yo mpamvu nk’Abanyarwanda tuzahora tubibuka ndetse tugakomeza no gufata mu mugongo abarokotse.”

Nambaje yakomeje avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Kibungo, cyane cyane mu Mujyi wa Ngoma agaragaza ko abari mu nzego z’ubutegetsi mu byiciro byose bayigizemo uruhare.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25 y’Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Kibungo, Remera, Rurenge na Kazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.
Imibiri yashyinguwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Kibungo mu Karere ka Ngoma
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)